Rukomo: Abarundi bakoze Jenoside bazahanwa-Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc
Kuri uyu wa 07 Mata, mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, mu gutangiza icyunamo abaturage bahawe icyizere ko Abarundi bahabaga bakoze Jenoside bazahanwa.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Umuyobozi Wungirije w’Inteko/Umutwe w’Abadepite, wari wagiye kwifatanya na bo mu kwibuka ku nshuro ya 21inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye abaturage ko uwakoze Jenoside aho ari hose azabihanirwa kabone n’iyo yaba ari umunyamahanga kuko iki cyaha kidasaza.

Umurenge wa Rukomo uri mu cyahoze ari Komini Muvumba. Mu gihe cya Jenoside yayoborwaga na Rwabukombe Onesphore. Muri centre ya Rukomo hari hatuye impunzi z’Abarundi zahageze mu myaka ya 1970.
Abarundi ngo bari baratuye ndetse banafite imitungo ku buryo bumvikanaga cyane na burugumesitiri.
Muzehe Sehene Alexis wari umukozi wa OVAPAM akorera i Rukomo, avuga ko mu mwaka wa 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, abatutsi bari batuye i Rukomo bishwe bigizwemo uruhare n’Abarundi.
Nyuma ya Jenoside aba Barundi basubiye iwabo ahanini ngo batinya gukurikiranwa ku byaha by’ubwicanyi bakoze.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko nubwo Abarundi bakoze Jenoside i Rukomo bagasubira iwabo bitabujije ko bazakurikiranywa bagahanwa.

Ngo ku bufatanye bw’ibihugu byombi bazashakishwa bazanwe mu Rwanda abazahamwa n’ibyaha bahanwe.
Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside yatanze mu Mudugudu wa Nyamirambo, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’arc yasabye abaturage gufatana urunana bakihesha agaciro, bakamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihembera ingengabitekerezo yayo no guharanira ko itakongera kuba ukundi.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|