Iyo hatabaho Jenoside yakorewe umuco n’imigenzo myiza imbaga y’Abatutsi ntiyari kwicwa –Padiri Kayisabe
Padiri Kayisabe Védaste warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Mukarange mu Karere ka Kayonza avuga ko iyo hatabanza kubaho Jenoside yakorewe umuco n’imigenzo myiza imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itari kwicwa.
Uyu mupadiri yabivuze tariki 07 Mata 2015 mu kiganiro cyiswe “Ukuri kwa Jenoside” yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi i Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Mukarange ya Kayonza ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye ya Jenoside kuko hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi umunani mu gihe kitagera ku cyumweru. N’ubwo abo bantu bose bishwe mu gihe gito, Padiri Kayisabe yavuze ko nta nterahamwe zabaga i Mukarange.

Avuga ko ubwicanyi bwakozwe n’abaturage b’i Mukarange basanzwe, ariko babukorana ubugome bwinshi kubera ko bari bamaze kwigishwa urwango bagateshuka ku muco n’imigenzo myiza bari basanganywe.
Yagize ati “Jenoside itangirira ku kwica umuco n’imigenzo myiza, abantu bajya kwicwa habanje kwicwa ukuri. I Mukarange nta nterahamwe zahabaga, ubwicanyi bwakozwe n’abaturage nyuma y’uko bari bamaze kwigishwa urwango. Habanje Jenoside yakorewe imico myiza ikurikirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Padiri Kayisabe avuga ko iyo hatabanza iyo Jenoside yakorewe umuco n’imigenzo myiza na Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatijwe umurindi no kuba bamwe mu Banyarwanda barashutswe bakigishwa urwango bakirengagiza indangagaciro bagombaga kugaragarizanya muri Jenoside, asaba ko amakosa nk’ayo atazongera kubaho ku Banyarwanda b’iki gihe.
Uyu mupadiri avuga ko u Rwanda rwagushije ishyano ryo kuyoborwa n’umuyobozi wari ushyize imbere kwita ku nyungu yitaga “iza rubanda nyamwinshi”.

Yabisobanuye agira ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu yaba ari umubyeyi akavuga ngo ashishikajwe na nyamwinshi. Nukunda nyamwinshi abo bake bo urabashyira he? Iryo ni ishyano rikomeye twagushije”.
Gutangiza gahunda zo kwibuka ku rwego rw’Akarere ka Kayonza byatangirijwe kuri paruwasi gatorika ya Mukarange. Aha hantu hiciwe imbaga imbaga y’Abatutsi, hari abapadiri babiri, Jean Bosco Munyaneza na Gatare Yozefu, bishwe bazira kwanga gutanga abari babahungiyeho.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|