Uko amakipe azahura mu majonjora ya CHAN byashyizwe ahagaragara
Ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Muri iyi Tombola yabaye ku cyumweru tariki ya 05 Mata 2015, Amakipe y’ibihugu 42 yamaze kumenya ayo bazahura mu guhatanira imyanya 15 yo kwitabira CHAN.
Iyi tombola yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru wa CAF, General Hicham El Amrani afashijwe na Visi Perezida wa kabiri wa CAF ari nawe ukuriye akanama gashinzwe gutegura CHAN, Almamy Kabele Camara.

Uko tombola yagenze hagendewe ku turere tw’imikino muri Afrika
Zone y’amajyaruguru
Ibihugu: Libya, Morocco, Tunisia (barahatanira imyanya ibiri)
Libya na Tunisia
Morocco na Libya
Zone y’iburengerazuba A
Ibuhugu: Gambia, Guinea, Guinea Bissau, Liberia, Mali, Mauritania, Senegal, Sierra Leone, (barahatanira imyanya ibiri)
Guinea Bissau na Mali
Mauritania na Sierra Leone
Guinea na Liberia
Senegal na Gambia
Zone y’iburengerazuba B
Ibihugu: Burkina Faso, Cote d’Ivoire, Ghana, Niger, Nigeria, Togo (barahatanira imyanya itatu)
Ghana na Cote d’Ivoire
Nigeria na Burkina Faso
Niger na Togo

Zone yo hagati
Ibihugu: Cameroon, Repubulika ya Centrafrica, Chad, Congo Brazzaville, RD Congo, Gabon (barahatanira imyanya itatu)
RD Congo na Repubulika ya Centrafrica
Cameroon na Congo Brazzaville
Chad na Gabon
Zone y’Uburasirazuba bwo hagati
Ibihugu: Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan, Tanzania (barahatanira imyanya itatu)
Ijonjora rya mbere
Tanzania na Uganda
Djibouti na Burundi
Ethiopia na Kenya
Zone y’amajyepfo
Ibihugu: Angola, Botswana, Ibirwa bya Comore, Ibirwa bya Maurice, Lesotho, Mozambique, Namibia, Seychelles, Swaziland, South Africa, Zambia (barahatanira imyanya itatu)
Ijonjora rya mbere
Zimbabwe n’ibirwa bya Comore
Lesotho na Botswana
Namibia na Zambia
Mozambique na Seychelles
South Africa n’Ibirwa bya Maurice
Swaziland na Angola
Aya majonjora azatangira hagati y’itariki ya 19-21 Kamena 2015 kugeza mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 28-30 Kanama 2015, habonetse amakipe 15 aziyongera ku ikipe y’u Rwanda ruzaba rwakira iyo mikino kuva tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 07 Gashyantare 2016.
Sammy Imanishimwe
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibaze tubahe ibibuga bikinire, naho twe iby’umupira byaratunaniye. Biturutse kuko abatarawukinnye aribo bashaka kuwuyobora kandi batzi iyo werekera. Nibareke, umupira uyoborwe n’aakinnyi bigeze kuwukina kandi bakaba intashyikirwa. nibo bazi ibyawo, kandi baba bazi ibanga ryo gutsinda, n’ukuntu intsinzi itegurwa kandi ikaryoha. naho se abantu b’amagambo gusa muri tekiniki byahura gute. Niho hava amanyanga, bashaka kubogamira ku ikipe ifite ingufu, ngo ijye ibavugira. ibi rero aho bigeza umupira ni ah mubona umupira wacu ugezeaharindimuka, kandi nibikomeza gutya nta kizere cyo kubyuka.
Nibaze turebe aho bafite gahunda nziza y’umupira batwereke umupira. Twe se ko nat gahunda ihari. baze tubahe ibibuga bikinire. Ndifuza kuzabona Ferwafa iyobowe na komite igizwe n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira wo mu Rwanda. Niho tuzabona umupira uzamuka.
nkuko bisanzwe kwakira abatugana numuco wacu natwe tuzunguka byinshi.
muraho neza kondeba se u Rwanda ritari kurutonde bimeze gute
twiteze kuzabakira neza kandi ikipe yacu ikomeze kwitegura neza cyane maze intsinzi izatahe iwacu