Kwibuka niko kuri kuzageza u Rwanda ku iterambere -Minisitiri Gatare

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RBD), Minisitiri Gatare Francis, atangaza ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ko kuri konyine kuzafasha Abanyarwanda gutera intambwe yo kubaka u Rwanda.

Ibi Minisitiri Gatare yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Akarere ka Gasabo cyabereye mu Murenge wa Rusororo ku Rwibutso rwa Ruhanga, ahashyinguye imibiri ibihumbi 35 y’Abatutsi bazize Jenoside, ku wa kabiri tariki ya 7 Mata 2015.

Yagize ati “Tugomba kwibuka, kwibuka abo baribo, uko basaga, imiryango yabo. Ni ko kuri konyine kuzashobora kuduha imbaraga zo guteza imbere igihugu cyacu. Ukuri ni uko Abanyarwanda batsinze Politike mbi ya Jenoside, ni uko bahagurukiye kwiyubaka”.

Gatare yavuze ko kwibuka kuzageza u Rwanda ku iterambere.
Gatare yavuze ko kwibuka kuzageza u Rwanda ku iterambere.

Yatangaje ko Abanyarwanda bafite isomo kuko Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda mu gihe isi yari yabatereranye.

Yasabye abari aho gukomeza gufatanya mu kubungabunga umutekano no guhangana n’abafite imigambi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rwibutso rwa Ruhanga rufite amateka yihariye kuko Abatutsi bari bahahungiye bari bizeye imiziro y’amateka avuga ko nta wahahungira ngo yicwe. Ibyo byatumye hahungira abantu benshi baje no gutwikirwa mu rusengero nyuma yo kugerageza kwirwanaho.

Rwamurangwa (ubanza ibumoso) avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kugoreka amateka kuko abanyarwanda babonye isomo.
Rwamurangwa (ubanza ibumoso) avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kugoreka amateka kuko abanyarwanda babonye isomo.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko bari bafite amacumu n’imiheto, abandi bakagerageza gutera amabuye ariko haza kuza abajepe nyuma babarasamo babaca intege, abasigaye bahungiye mu rusengero nibo batwikiwemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gushaka kwidegembya agoreka amateka y’u Rwanda, kuko Abanyarwanda babonye isomo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda bakwiye guteza imbere umuco w’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bakomeze biyubakire igihugu.

Ibikorwa byo kwibuka birakomereza ku ijoro ryo kwibuka, aho abatuye aka gace n’ubuyobozi baza guhurira kuri uru rwibutso bakarara ikiriyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka