Aleluya Joseph w’myaka 19 yegukanye isiganwa Kivu Race
Aleluya Joseph, umukinnyi usiganwa ku magare w’imyaka 19 ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana, niwe wegukanye irushanwa rya mbere ryiswe Kivu Race. Iri rushanwa niryo rya mbere mu marushanwa 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015 izarangira mu kwezi kwa 10/2015.
Ku isaha ya saa tatu n’iminota 20, ku wa gatandatu tariki 4/4/2015 nibwo abakinnyi 34 bari bahagurutse i Muhanga berekeza i Rubavu ku ntera y’ibirometero 138.

Umukinnyi Aleluya niwe waje kugera mu karere ka Rubavu ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota mirongo ine n’irindwi n’amasegonda mirongo ine n’icyenda( 3h47’49”).
Ku mwanya wa kabiri haje umukinnyi umaze igihe akinira ikipe y’igihugu Nathan Byukusenge nawe wakoresheje 3h47’49”,ku mwanya wa gatatu haza Hakuzimana Camera akoresheje 3h47’59.”

Aleluya yamaze umwanya munini ari mu gace ka mbere kari kayoboye abandi aho yari ari kumwe na Byukusenge Nathan ndetse na Hakuzimana,bombi ba Benediction Club.
Aba bakinnyi uko ari batatu bongereye umuvuduko bakimara guhaguruka. Aleluya yakoresheje igihe kingana n’amasaha atatu akurikirwa na Byukusenge
Andi mafoto:



Sammy Imanishimwe
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo cyange nuko nabwira aleluya nkumuvandimwe wange koyakomerezaho akamenyekana kandinangeko nzamurikizankamenyekam
aleluya mwifurije amahirwemasa nkumuntutwakuranye murikaritsiyeimwe nakomereze aho murinyuma kandi nzamukurikiza nange menyekane
Haleluya komereza aho.
bakomereze aho maze uyu mukino ukomeze kuba intangarugero mu Rwanda no mu mahanga
Nibyiza kubasore burwanda!
alleluya tumwifurije amahirwe gusa