Kayonza: Umuyobozi wa East Land Motel n’abo bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko

Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, n’abantu batatu bareganwa ku cyaha cyo kwica umuntu batabigambiriye, ku wa mbere tariki 06 Mata 2015 baburanye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa bose uko ari bane tariki 19 Werurwe 2015, aho bakorera muri East Land Motel, ngo batanze ibyo kurya bitujuje ubuziranenge bigaburirwa abantu batandukanye barimo abari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza [graduation] muri Kaminuza ya "Open University of Tanzania”, ishami rya Ngoma ndetse n’abari mu mahugurwa muri East Land Motel, ababiriye bose bibamerera nabi ndetse umwe muri abo aza kwitaba Imana nk’uko umushinjacyaha yabivuze muri urwo rubanza.

Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Eastland Motel arareganwa n’abakozi babiri bakoranaga [Bavakure Ibrahim na Mugabarigira Faustin] bombi bakora mu gikoni, ndetse n’uwitwa Gatongore Charles wabagiye inka muri East Land Motel itapimwe n’umuganga w’amatungo, bivugwa ko inyama za yo ari zo zateje ikibazo abariye kuri ayo mafunguro.

Mugabarigira na Bavakure bemereye icyaha imbere y’urukiko bavuga ko bari mu bateguye ayo mafunguro bakanayagemura ahabereye ibyo birori bya Kaminuza ya Open Universtity of Tanzania, ndetse banemerera urukiko ko hari inka yabagiwe muri East Land Motel itapimwe na muganga ubifitiye uburenganzira, ikaba ari yo nyirabayazana w’ibyo bibazo byavuyemo n’urupfu rw’umwe mu bariye ayo mafunguro.

East Land motel yagaburiye abantu amafunguro yabateye uburwayi ndetse umwe mu bayariye akitaba Imana.
East Land motel yagaburiye abantu amafunguro yabateye uburwayi ndetse umwe mu bayariye akitaba Imana.

Umushinjacyaha yashimangiye ko iyo nka yaba ari yo yateje ibibazo, anasoma ubuhamya bwa bamwe mu batangabuhamya barimo n’uwahawe ibinono by’iyo nka akajya kubiteka iwe mu rugo, na we bikamutera ikibazo kimwe n’abariye amafunguro yateguriwe muri East Land Motel.

Ashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’ibazwa ryagiye rikorerwa abaregwa muri urwo rubanza kuva mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse n’ibyo bemereye mu rukiko, ashingiye kandi kuri raporo ya muganga ya tariki 24 Werurwe 2015 ivuga ko uwitwa Ahishakiye Theoneste wariye ku mafunguro yateguriwe muri East Land Motel yitabye Imana, umushinjacyaha yavuze ko amakosa yakozwe mu gutegura ayo mafunguro akwiye kubazwa Nkurunziza Jean de Dieu kuko yemera ko ari we muyobozi mukuru wa East Land Motel.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Nkurunziza n’abo bareganwa bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kuko hari ibimenyetso bigikusanywa, ndetse hakaba hagitegerejwe n’ibisubizo bizava mu bizamini byakorewe kuri ayo mafunguro, kandi bikaba byaragiye gukorerwa hanze y’u Rwanda.

N’ubwo Nkurunziza yemera ko muri iyo moteri abereye umuyobozi ari ho hateguriwe ayo mafunguro yateje uburwayi bwavuyemo n’urupfu rw’umwe mu bayariye, yavuze ko atemera icyaha akurikiranyweho cyo kwica umuntu atabigambiriye kuko ubwo iyo nka yabagwaga atari ahari.

Mu magambo ye, yasobanuye ko muri East Land Motel harimo udushami tune [ak’abashinzwe igikoni, abashinzwe kwakira abantu, akabakora serivisi n’akibaruramari] kandi buri gashami kakaba gafite umuyobozi wa ko ushobora gufata ibyemezo atagishije inama umuyobozi mukuru wa moteri, ahubwo akamuha raporo.

Nkurunziza yavuze ko ubwo iyo nka yabagwaga yari yagiye i Kigali gushaka ibikoresho byifashishijwe mu kwakira abari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, anavuga ko mu gutegura ayo mafunguro yari yagiye mu Karere ka Ngoma gukurikirana imitegurirwe y’aho abo bantu bagombaga kwakirirwa.

Ibi byose ni byo ashingiraho avuga ko icyaha ari gatozi, akavuga ko amakosa yakozwe yo kubaga inka itapimwe akwiye kubazwa Mugabarigira Faustin bareganwa muri urwo rubanza kuko ari we wari umukozi ukuriye igikoni, akaba ngo ari we ukwiye kwirengera ingaruka z’icyemezo yafashe nyuma kigateza ibibazo.

Uruhande rw’ubwunganizi na rwo rwashimangiye ko Nkurunziza adakwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye kuko niba yaratanze inshingano ku bakozi be bakwiye no kwirengera ingaruka z’ibyemezo bafata mu kazi baherewe inshingano.

Uruhande rw’ubwunganizi rwanasabye ko Nkurunziza Jean Dieu n’abo bareganwa bafungurwa by’agateganyo, kuko bose bafite aho babarizwa kandi hazwi, bityo bakaba badashobora gutoroka ubutabera.

Iburanisha ry’uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryasojwe saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba. Biteganyijwe ko imyanzuro izasomwa tariki 08 Werurwe 2015 saa kumi z’umugoroba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yarapangiwe niyihangane!

jojo yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

muraho neza?ndumva koko uwo muyobozi w’igikoni niba yararenze kumabwiriza ya Boss mukuru akwiye kubyirengera kereka niba Boss nawe yarazi ibyibagwa ry’iyo nka idapimwe akaba amwigurukije bageze mumazi abira! ikindi mwibeshye mwandika ngo imyanzuro yurubanza izasomwa tariki ya 08 Werurwe 2015 kdi nkekako mwashakaga kwandika 08 Mata 2015.

pascal yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Uwo Nkurunziza ntacyo yabona akunda cash yiyemera ngo ni Boss kandi ari ibya Se Nyagatare umva nawe umuntu witakana umukozi we ntamugayo a kora analyse za giswa a some responsabilite penale des societies commerciales bibazwa ba MD we se ko atagenzuye niba Vet yapimye cg atapimye ahubwo niyemere ko a kinda ibyamake ubwo yumvaga vet aribuvace menshi

alias Ngombwa yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka