Bugesera: Barakitabaza moteri kandi bafite umuriro w’amashanyarazi

Ingo 400 zo mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera zimaze kubona umuriro w’amashanyarazi ku ngo zikabakaba ibihumbi bine.

N’ubwo bishimira ko babonye umuriro w’amashanyarazi ariko bagaragaza ikibazo cy’uko ingufu z’uwo muriro ari nke ku buryo bagikoresha mazutu ku mashini zimwe na zimwe.

Karuranga Anastase, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Shyara yishimira ko bagejwejeho umuriro w’amashayanyarazi, ariko ngo hari igihe amatara yaka nka buji. kuko ari muke cyane.

Bamwe bahise bagura imashini zibaza ariko ngo ikibazo cy'umuriro muke ntikiboroheye.
Bamwe bahise bagura imashini zibaza ariko ngo ikibazo cy’umuriro muke ntikiboroheye.

Yagize ati «Uyu muriro waratugobotse cyane kuko nakoreshaga buji zirenga 20 mu cyumweru kuko nakoreshaga ishatu cyangwa enye ku munsi, ariko duterwa ikibazo n’uko uwo muriro ari muke cyane kuko hari igihe waka nka buji utabonesha cyane ».

Nyirakanani Josephine nawe utuye muri ako kagari, avuga ko hirya yabo hari icyuma gishya iyo kirimo gukora baba bafite umuriro muke cyane.

Ati «Ubu nanjye nari mfite gahunda yo kugura icyuma gishya ariko kubera ko dufite ikibazo cy’umuriro muke ntabwo nakigura, cyeretse gikemutse ».

Mu bandi bishimira umuriro w’amashanyarazi harimo n’ubuyobozi bwa Koperative yo kubitsa no kugurizanya « SACCO Shyara », busobanura ko serivisi buha abaturage zihuta ndetse hakanazigamwa amafaranga yakoreshwaga hagurwa mazutu yo gucana moteri. Gusa ngo iyo imashini zibaza n’izisya zirimo gukora bisaba kongera gukoresha moteri kuko uba muke cyane.

Ikibazo cy'umuriro muke ngo kirababangamiye.
Ikibazo cy’umuriro muke ngo kirababangamiye.

Kuri iki kibazo cy’umuriro ufite ingufu nke, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis avuga ko icyihutirwaga kandi cyari kijyanye n’ubushobozi bwari buhari ari ukugeza ku baturage amashanyarazi yo gucana no gukora ibintu biciciritse.

Akomeza avuga ko bagiye kureba uko icyo kibazo cyakemuka ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ingufu (REG).

Ati «Ntabwo biragaragara cyane ko bafite ikibazo cy’umuriro muke, ariko tugiye kureba uburyo twakorana n’ikigo cy’igihugu gishyizwe ingufu (REG) maze baduhe transformateur ifite ingufu ku buryo ibyo bibazo bitazongera kuvuka ».

Mu Karere ka Bugesera, abafite umuriro w’amashanyarazi bari ku gipimo cya 21%, kandi hafi imirenge yose igize ako karere yagejejwemo umuriro w’amashanyarazi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munyamakuru wa K2D yakoze akazi ke neza kuko yakoze inkuru ikora ku buzima bw’abaturage ndetse anagera kuri terrain hamwe yewe n’imodoka itagera. Imana imuhe umugisha kuri uku kuvugira abaturage.

Gusa igiteye kwibaza ni ukuntu uhagarariye REG Ltd mu bugesera ariwe Rutabayiru janvier utangiye kwijundika abaturage bamugezaho ibibazo ko umuriro babawe ari mucye nkibaza impamvu batabaha umuriro uhagije kandi Perezida wa Repubulika yarahaye abaturage umuriro ngo bahange utuzi bakire bave mu bukene. nibaze ko uzavangira gahunda za Nyakubahwa bitazamugwa amahoro uko byagenda kose.

Kayigi yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

si aho gusa kuko n’umurenge wa ntarama kdi uhana imbibi na kgl utugali twawo siko dufite umuriro abayobozi bafashije abaturage babaha umuriro.

gson yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka