Muhanga: Ishyaka rya Kayibanda ngo riza ku isonga mu yabibye amacakubiri

Ishyaka PARMEHUTU rya Gregoire Kayibanda ryavutse mu w’1957 ngo riza ku isonga mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Uwahoze ari Senateri Dr. Welars Gasamagera avuga ko amashyaka menshi ya nyuma w’umwaduko w’abazungu atabashije gufasha abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda, ahubwo ko yabaciyemo ibice byanagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Dr Gasamagera avuga ko amashyaka ya nyuma y'umwaduko w'Abazungu yabaye umuhora w'urwango hagato y'abahutu n'abatutsi.
Dr Gasamagera avuga ko amashyaka ya nyuma y’umwaduko w’Abazungu yabaye umuhora w’urwango hagato y’abahutu n’abatutsi.

Ubwo yifatanyaga n’Abanyamuhanga kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, Senateri Gasamagera yavuze ko Amashyaka menshi yashinzwe nyuma gato y’umwaduko w’abakoroni yari agamije gahunda y’abakoroni yo kubasha gucamo ibice abanyawanda, nyuma y’uko baje bagasanga nta ntamabara yari yarigeze iba mu Rwanda hagati y’amoko yari arutuye.

Gregoire Kayibanda wari uyoboye ishyaka rya PARMEHUTU kuva mu 1957, ndetse na Habyarimana Gitera w’ishyaka APROSOMA bose ngo ntibashoboye gufata inzira yo kubanisha abanyarwanda.

Mbere y'ibiganiro byo muri gahunda yo kwibuka habanje gushyira indabo ku mva z'abapadiri bishwe muri Jenoside i Kabgayi.
Mbere y’ibiganiro byo muri gahunda yo kwibuka habanje gushyira indabo ku mva z’abapadiri bishwe muri Jenoside i Kabgayi.

Aya mashyaka yose ahubwo ngo yari ashingiye ku ngengabitekerezo yo gutoteza abatutsi kandi abigeraho, ubwo guhera muri 1959 abatutsi batangiye kumeneshwa, kwicwa no gutotezwa.

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, kuganiriza abanyarwanda kuri aya mateka ngo bigamije kubagaragariza neza icyo Senateri Gasamagera yita umuhora waciwe hagati y’abahutu n’abatutsi waje no kuba inzira ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Gasamagera agira ati “umuntu wese yabisesengura akabyiyumvisha kuko ubundi kera abanyarwanda nta ntambara yigeze ibaranga hagati ariko aya mashyaka aje atangira kwigisha amacakubiri hagamijwe kwica ubwoko bumwe bw’abatutsi”.

Dr Gasamagera agiye gushyira indabo ku mva y'abapadiri b'i Kabyayi bishwe muri Jenoside.
Dr Gasamagera agiye gushyira indabo ku mva y’abapadiri b’i Kabyayi bishwe muri Jenoside.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorew abatutsi, abanyarwanda muri rusange basabwa gusura abacitse ku icumu rya Jenoside, kubaremera no kubafata mu mugongo, kwirinda amagambo akomeretsa ndetse no kwitabira ibiganiro bitangirwa mu Midugudu kugira ngo bafatanyirize hamwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rega amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya jenoside byigishijwe abanyarwanda kuva kera cyane ninayo mpamvu bizagorana kugirango bibashe gushira mu banyarwanda

theogene yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Kayibanda nk’umuyobozi wa mbere wemewe n’amategeko yakagombye kuba yarabafashe iya mbere agahangana n’amacakubiri yabibwaga icyo gihe ariko yabaye ikigwari birenze

mudenge yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka