Ku isaha ya Saa tatu n’igice nibwo abakinnyi 33 bari bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza i Nyagatareku rugendo rwari rufite intera ya Kilometero 151.

Mbere y’uko iri siganwa ritangira hakaba habanje gufatwa umunota wo kwibuka Hon. Kamanda Charles wayoboye ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare kuva 2002 kugeza 2008.
Gasore Hategeka usanzwe anakinira ikipe y’igihugu akaba ariwe wasesekaye mu mujyi wa Nyagatre akoresheje amasaha ane, iminota 11 n’amasegonda 53( 4h11’53”), akurikirwa na Alleluya wo muri Amis Sportifs nawe bakoresheje ibihe bingana.

Umwanya wa gatatu wegukanwa na mugisha Samuelnawe wo muri Benediction Club w’imyaka 17, unaherutse mu marushanwa Nyafrika yabereye muri Afrika y’epfo aho we yakoreshe amasaha 4 iminota 11 n’amasegonda 58 (4h11’58”).
Nyuma y’iri siganwa, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare, Aimable Bayingana, yatangaje ko yishimiye uko iri siganwa ryagenze cyane ko abona ryageze ku ntego iri siganwa ryashyiriweho.

Yagize ati “Igishimishije ni uko abakinnyi bagiye bakoresha igihe gito,batangiye kumenya uburyo bwo gukinana kandi ni nayo ntego y’irushanwa, gahunda ikaba ari ugukomeza gukora aya marushanwa kugira ngo abakinnyi bakomeze kumenyera amarushanwa.”
Hategeka yatangaje ko yishimiye kwegukana iri rushanwa, gusa avuga ko afitiye ubwoba umwana muto Mugisha Samuel.

Yagize ati”Isiganwa ryagenze neza, nishimiye uburyo twakinnye nk’ikipe,biranshimishije kandi kuba mugenzi wanjye dukinana muri Benediction ariwe Mugisha Samuel yabaye uwa gatatu gusa ariko uyu mwana Mugisha anteye ubwoba.”
Iri rushanwa kandi ryari ryitabiriwe n’umukobwa umwe rukumbi ari we Girubuntu Jeanne D’Arc n’ubwo we yarigiyemo mu rwego rw’imyitozo. Ariko ntiyabashije kurirangiza kuko yahagaze habura ibirometero mirongo itatu ngo rirangire.

Uyu mukobwa aheruka kwegukana umwanya wa gatanu mu marushanwa Nyafrika yabereye muri Afrika y’Epfo, bikanamuhesha amahirwe yo kuzitabira imyitozo mu kigo cy’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi giherereye mu gihugu cy’ubusuwisi.
Abakinnyi 10 ba mbere n’igihe bakoresheje
1.Gasore Hategeka 04h11’53”
2.Alleluya Joseph 04h11’53”
3.Mugisha Samuel 04h11’58”
4.Karasira Theoneste 04h14’52”
5.Nizeyimana Omar 04h14’52”
6.Ukiriwabo Réné Jean Paul 04h14’52”
7.Mupenzi Aimé 04h14’52”
8.Tuyishime Ephrem 04h14’52”
9.Rudahunga Emmanuel 04h14’52”
10.Ngiruwonsanga Jean Baptiste 04h14’52”
Iri rushanwa rya Eastern Circuit niryo ribanjirije ayandi azajya aba buri kwezi, aho mu kwezi gutaha irushanwa nk’iri rizaba taliki 4/4/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane.Uyu mukobwa se yahagaze bigaragara KO hafi abo yasizr?Ese umwe wagize impanuka Ubu ameze ate?Ndashima uburyo yahise yitabwaho.