Uko ibikorwa byo gutangiza icyumweru cya GAERG na AERG byitabiriwe - AMAFOTO
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’umuryango w’abakiri abanyeshuri bayirokotse (AERG), baratangiza icyumweru cyahariwe gushimira abahoze mu ngabo za RPF bakomerekeye ku rugamba no gufasha abagizwe incike na Jenoside.
Iki icyumweru kiri butangirizwe kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015, mu murenge wa Rukumbeli mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, cyabanjirijwe n’ibikorwa by’umuganda bitabiriwe n’ububryiruko hirya no hino mu gihugu.
Ibi bikorwa kandi biranategura Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyunamo kizatangira tariki 7/4/2015.
Mu gihe tukibakurikiranira uko gahunda z’uyu munsi ziri bukurikirane, twabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa biri gukorwa mu turere dutandukanye.
Rukumbeli
Indabo bari ziri bushyirwe ku rwibutso rwa Rukumbeli zateguwe.
Bahagurukiye i Remera kuri Sitade Amahoro berekeza i Ngoma ahari butangirizwe iki cyumweru ku rwego rw’igihugu.
Urwibutso rwa Rukumbeli ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka akomeye mu Rwanda.
Abaturage bari batangiye gukora umuganda ku rwibutso
Ni gutya mu rwibutso rwa Rukumbeli imbere hameze.
Bakigera i Rukumbeli babanje kunamira imibiri ishyinguye muri uru rwibutso.
Bashyize indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe bavanganga umucanga mu gihe abandi bubakaga inzu yari yaratangiye kwangirika.
Bugesera
Urubyiruko rwakoreye igikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera rwabanje gufata umunota wo kunamira imibiri y’abashyinguye muri uru rwibutso.
Igikorwa cy’umuganda wo ku rwibutso rwa Ntarama cyatangiye basibura ibyatsi byameze ku mva.
Iki gikorwa ni kimwe mu bizaranga icyumweru cyahariwe GAERG na AERG cyo gushimira abahoze ari ingabo za RPF bahagaritse Jenoside ariko bakamugarira ku rugamba n’abayirokotse ariko bagasigwa iheruheru nayo.