Bugesera: Akarere basabwe gushishoza mbere yo gutanga amasoko

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC ), bagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kuzajya bubanza gushishoza kuri rwiyemeza mirimo bagiye guha isoko.

Ibyo babiyangaje kuri uyu wa gatanu tariki 6/3/2015, nyuma yaho rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere ananiwe kuzuza amasezerano bagiranye ku gihe, bigatuma iyo nyubako idindira.

Aha baraganira n'uhagarariye rwiyemezamirimo.
Aha baraganira n’uhagarariye rwiyemezamirimo.

Mu kwezi kwa 9 kwa 2012 nibwo iyo nyubako y’ibiro by’akarere yatangiye kubakwa, ariko nyuma y’umwaka gusa ibyo bikorwa bitangiye bikaba byarahagaze maze rwiyemezamirimo wayubakaga aratoroka.

Nyuma y’igihe gito, yaje kugaruka maze asubukura ibikorwa byo kubaka, ariko akagenda biguruntege kuburyo inyubako yagombaga kuzura mu mwaka umwe gusa ubu hashize imyaka irenga ibiri iyo nzu itaruzura.

Abadepite bagize PAC basura inyubako y'akarere yadindiye mu kubaka.
Abadepite bagize PAC basura inyubako y’akarere yadindiye mu kubaka.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC), bagiriye inama ubuyobozi bw’aka karere kuzajya bubanza gushishoza kuri rwiyemeza mirimo bagiye guha isoko, nk’uko bivugwa na vice perezida w’iyo komisiyo, Karenzi Theoneste.

Yagize ati “ Uretse ibyo kandi abayobozi bakaba bagomba no kubikirikiranira hafi, bakareba niba koko uwo bagiye guha akazi hari ahandi yagakoze ndetse bakanareba uko yagiye yitwara.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius, aravuga ko inama bagiriwe n’abo badepite bagiye kuzikurikiza bacukumbura ibintu byose.

Ati “Tuzakorana n’abatekinisiye tureba ibyo byose, ariko tutivanga mu bikorwa byo gutanga amasoko, kuburyo nihaba ikibazo tuzabigarurira hafi.”

Nyuma yo gusura inyubako y’akarere, abo badepite baganiriye n’uhagarariye rwiyemezamirimo maze abizeza ko ibikorwa byo kubaka bizaba birangiye bitarenze tariki 19/3/ 2015. Gusa iyo urebeye ku maso usanga ibyo bitazashoboka kuko akazi gasigaye ari kenshi.

Abo badepite kandi baneretswe imishinga myinshi yagiye idindira kubera ba rwiyemezamirimo bataye akazi, harimo amazu agenewe abarokotse Jenoside yagombaga kuba yaruzuye mu mwaka wa 2012 ariko kugeza uyu munsi akaba ataruzura.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega ikibazo kinini kiri mu buyobozi bw’uturere n’uko abagize Nyobozi usanga badafite ubushobozi bwo kuyobora.
Rwose ibi bintu bikwiriye gukosoka kuko abahabwa iyo myanya ni abafitiwe icyizere gusa.Hagiye hahabwa iyo myanya abafitiwe icyizere ariko kandi bafite ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye mu mirimo ya Leta.Akarere kazayoborwa n’abasore n’inkumi bakirangiza kaminuza, nta burambe mu buyobozi bwa Leta bafite maze bahite batanga umusaruro nk’uko byifuzwa? NTAWUTANGA ICYO ADAFITE!

Fungaroho yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

kuki se batagiye kureba iteme rya Migina rihuza umurenge wa Musenyi na Shyara! !! Tekereza iteme ryatangiye kubakwa muri 2010 ariko bamaze gukora metero zitarenze 40 mumyaka 5ubwo metero 120 zizamara imyaka ingahe!
Bugesera we! gusa mayor waho uwamuha team nziza yatanga umusaruro nuko muri nyobozi harimo abamutobera bigize ibimana!!!

cga yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka