Rusizi: Gusobanukirwa n’imikorere ya EAC bizatuma bashoramo imari
Gusobanukirwa n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo bizatuma abaturage b’Akarere ka Rusizi bamenya amahirwe bawufitemo bityo bagure ibikorwa byo kwiteza imbere mu bucuruzi n’ubuhahiranire mu bihugu byose biwugize.
Ibi ni ibyatangajwe n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage batuye Akarere ka Rusizi, ku wa kane tariki ya 05/02/2015 ubwo bari bamaze guhugurwa n’Abafashamyumvire ba EAC ku bikorwa by’uyu muryango n’akamaro kawo.

Blair Robert, umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Afurika y’Iburasirazuba,ishami ry’u Rwanda (EACSOF) avuga ko bateguye aya mahugurwa bagamije gusobanurira abaturage b’u Rwanda Umuryango wa EAC no kubereka akamaro kawo, ku buryo bamenya n’uruhare rwabo mu iterambere ryawo kimwe n’amahirwe bawufitemo cyane mu bijyanye n’ubuhahirane n’ibindi bihugu biwugize.
Nyuma yo gusobanurirwa uyu muryango no kumenya imikorere yawo, abari bitabiriye aya mahugurwa barimo Uwamurera na Uwimana bavuga ko banyuzwe n’imikorerere yawo bityo ko bagiye gutinyuka no kurenga imipaka bajya gushaka icyabateza imbere, ndetse no gusobanurira abo bahagarariye ibyiza byo kuwubamo n’amahirwe bawubonamo nk’abaturage b’Igihugu gikeneye kwihuta mu iterambere.

Abakurikiranye aya mahugurwa barimo abikorera ku giti cyabo bo mu Mirenge ya Gihundwe na Mururu, abahagarariye urubyiruko, abagore n’amatorero muri iyo mirenge, bashima abateguye aya mahugurwa kuko ngo bizatuma abaturage bamenya aho babasha gushora imari bakagura ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango, cyane ko nta nzitizi zibabuza gukorerera muri ibyo bihugu.
Bavuga ko Abaturage basabwa kurushaho kwihugura ku bijyanye n’indimi zikoreshwa mu bihugu by’uyu muryango kugira ngo bazarusheho kubyaza amahirwe bafite umusaruro.
Amahugurwa nkaya amaze gutangwa mu turere 28 tw’igihugu, Abanyarwanda bagaragarizwa amahirwe agaragara muri uyu muryango wa EAC.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|