Abanyarwanda batuye muri Canada bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore
Abanyarwanda batuye muri Canada bahuriye muri Ottawa bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi wizihizwa tariki ya 08 werurwe buri mwaka.
Uyu munsi ngarukamwaka witabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose bavuye mu mijyi itandukanye ya Canada bibukiranyije imyanzuro yavuye mu biganiro bagize ku munsi nk’uyu umwaka ushize.

Abitabiriye uwo munsi bagejejweho ibiganiro bitandukanye ku ruhare rw’umunyarwandakazi mu mibereho ya buri munsi cyane cyane mu buyobozi bw’ibanze, mu miryango yabo, aho batuye ndetse no mu muryango Nyarwanda mugari.
Basobanuriwe uko umuyobozi agomba kwitwara, indagaciro zimuranga n’uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango nyarwanda wabatuye muri Canada.

Ikindi kiganiro cyari kigamije gukangurira umunyarwandakazi kwitabira ibikorwa byaho batuye haba mu nzego z’ibanze, mu mashuri aho abana babo biga, ndetse banakangurwa kwitabira amatora y’abayobozi ateganyijwe muri Canada mu mpera z’uyu mwaka.
Ibiganiro byasojwe na Shakilla Umutoni, uhagarariye u Rwanda muri Canada wagaragaje ku buryo burambuye uko umunyarwandakazi ahagaze mu kwiteza imbere ndetse n’uruhare abanyarwandakazi bafite mu miyoborere y’igihugu.

Yashimangiye ko ibyo byose babikesha imiyoborere myiza iri mu gihugu cy’u Rwanda idahwema gukangurira umunyarwandakazi kwigirira icyizere nk’uko Nyakubahwa Perezida, Paul Kagame ahora abibibutsa.
Nyuma y’ibyo biganiro byo guhugurana habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo abari aho bahabwa ijambo bagaragaza ko bishimiye uwo munsi kandi ko bafashe ingamba zo kwitabira ibikorwa bya diaspora nyarwanda yo muri Canada.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MURATUBESHA
komeze ugire ijambo mugore iwacu i Rwanda maze ubwo butwari ubukomezanye ku isi hose