Abakekwaho amacakubiri n’ivangura bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Rwagashayija Boniface wari ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe Indangaburezi na Sindikubwabo Janvier, umutetsi muri Groupe Scolaire Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bagikorwaho iperereza n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo kubiba amacakubiri n’ivangura bakekwaho.

Asoma imyanzuro y’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki ya 05/03/2015, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Adolphe Udahemuka, yavuze ko hashingiwe ku byaha aba bombi baregwa by’ivangura n’amacakubiri aherekejwe n’ibyaha by’ubugome, ndetse nk’uko bari babisabwe n’ubushinjacyaha, aba bombi bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo badatoroka cyangwa bakabangamira iperereza rigikomeje.

Rwagashayija wari ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe Indangaburezi akanaba umwe mu banyamuryango bayo, akurikiranyweho icyaha cy’amacakubiri, aho yagendaga abwira abantu ko ishuri bashinze guhera mu 1987 ryabera aribwo riyobowe n’umututsi, none akaba amazemo abahutu abirukana.

Ubwo ubushinjacyaha bwagezaga Rwagashayija imbere y’urukiko tariki ya 04/03/2015, bwavuze ko bufite abatangabuhamya 6 bose biyemerera ko bagiye bumva abandi bakemeza ko babwiwe na Rwagashayija amagambo akurura amacakubiri n’ivangura mu bantu.

Yiregura kuri iki cyaha, Rwagashayija yabwiye urukiko ko arengana ahubwo ko ari akagambane yakorewe kugira ngo yirukanwe ku mirimo ye.

Sindikubwabo we akurikiranyweho icyaha cyo kwandika inyandiko (tract) zirimo amacakubiri n’ivangura akazinyuza mu rugi rw’umuyobozi w’iri shuri.

Ubushinjacyaha buvuga ko hakimara gufatwa iyi nyandiko, mu iperereza ryakozwe hafashwe inyandiko z’abantu batandukanye zijya gupimwa n’abahanga, basanga umukono wanditse inyandiko igaragaramo amacakubiri uhura n’uwa Sindikubwabo.

Sindikubwabo n’umwunganizi we bagaragaza ko igihe bafatiyemo iyi nyandiko tariki ya 04/12/2014, we atari ahari ko ahubwo yari mu kiruhuko iwabo mu Karere ka Nyanza.

Tariki ya 04/03/2015, ubushinjacyaha bwari bwasabiye aba bombi kuba bafunzwe by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza cyangwa bagatoroka, kuko ibyaha bakurikiranyweho bikomeye.

Rwagashayija Boniface na Sindikubwabo Janvier batawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 17/02/2015.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ntagitangaje muri Ruhango, cyane cyane kubakuriye dossier, ubwo ufite ubushishozi azamenya ukuri. kandi hejuru yabyose hari Imana. abanenga ubukristu, bite ku migogo iri mu maso yabo

Kizito avuyeho, uyu munsi ni uyu ejo ni jye ariko ejo bundi yaba nawe,

Jya wimenya wowe ni herezo ryawe, kuko nyuma yibi twese tuzapfa kd urubanza ruzakurikiraho ibyo byose bizashyirwa ahagaragara maze duhembwe. Ese wowe uriyumva mukihe gice.

wwwwwwww yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Kariya gace ka ruhango karayoberanye.kandi ntibajya bemera.nakoreye muri kariya gace mumyaka 4 ishize,ndamuzi cyane.igira ibigambo bikabije.sinzi icyo abatutsi bamutwaye,kuko mukanwa ke bamubamo.ahubwose muri 2007 ko ari nakoreraga muri kariya karere ko ariho yavugaga ibirenze.yigeze kubwira umwarimu bari bazanye wigisha geographie ngo ese ko asa n’abatutsi aje kubamarira iki mu kigo? ubwo uzashobora kwigisha?kandi yabivugaga atari numukozi muri icyo kigo.gusa ngo ni boss waho.aha nyamara urya musaza akeneye ingando ye yihariye.nubwo ashaje bwose ariko ntazapfane ibyo bitekerezo

ISI IRIKOREYE yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Yewe nimwicecekere. nonese buriya ni ugupfuka umuntu umunwa? yabuze se ibindi byubaka aganira? nonese ko avugako ishuri ari abahutu baryiyubakiye koko nibyo?ubwo mwabishyigikira? none se nta mututsi warikoramo cg kirazira? ishuri ni iryabanyarwanda bose. kuba umunyarwanda nicyo cyambere.ubutabera buzakora akazi kabwo.naba umwere azarekurwe nahamwa nibyaha ahanwe.ntagitangaje kirimo. igihugu kimaze gutera imbere kandi n’ubutabera ntibwasigaye.ikindi ntimukumve ko ngo uvuze ibintu nk’ibyo ntakibazo kiba gihari.ahubwo ibyo nibyo biba bigaragaye.ibyo aba ibitse biba ari byinshi cyane.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

ubutabera nibukore akazi kabwo

karimunda yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Muri kariya gace ko mu Nduga na Marangara huzuye abantu bifitemo ingengabitekerezo ya Parmehutu cyane.Bumva ko kuba umuhutu aribyo bibanziriza kuba umunyarwanda.Rwose aba bagabo uko ari babiri bakwiriye gukanirwa urubakwiye hubahirijwe amategeko bityo n’abandi benshi bameze nkabo bikababera isomo rikomeye.Erega hari abanyarwanda bibwira ko kuba umuhutu cyangwa umututsi aribyo bibahesha agaciro! Umuntu aheshwa agaciro n’imico myiza imuranga hamwe n’imibanire myiza na bagenzi.Uriya RWAGASHAYIJA rero arangwa n’urwango ku mutima ku buryo yirirwa yirata ko yanga abatutsi.Ariko se abahutu bo abamariye iki? We ku giti cye se urwo rwango yanga abatutsi rwamugejeje kuki? Barangiza bakishyira imbere ngo ni abakirisitu!!!!!!!!!

Baraturwango yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ubucamanza bukwiye kwiga neza icyo kibazo. Kuko kuvuga ko ari ubwambere umututsi ayoboye iryo Shuri jye ndumva nda vangura ririmo! None se uwavuga ko Kagame ari Prezida wa mbere w’umututsi yaba abeshye?

Ibyo ni ugupfuka umunwa abandi mugakabya! Mubagire inama nyuma mubarekure bitahire! Ibyo ni amatiku ninzangano byokamye abanyarwanda.

Gatutsi yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Umunsi byagaragaye ko ari mwe mukwirakwiza ivangura mu banyarwanda muzumirwa!

Rachid yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Uyu mugabo yigeze no gufungwa nyuma ya Genocide ariko sinzi uko yabigenje arafungurwa.ameze nk’umusazi

ALIAS yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

JYe numiwe.yigeze kuvuga ngo umuze bateye mu batutsi ngo ntibazwukira.Gusa ni umgabo ugira amacakubiri akomeye kuko ntashobora gukoresha muntu yabonye ufite isura akeka ko ari umututsi.yaramaze kurambirana.inzego z’ubutabera zizamukanire urumukwiye

gahigi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Yewe uwo musaza ndamuzi.naho yaratinze kuva nakera kwe yagiraga amacakubiri ashingiye ku moko.uwakubwira mbere ya genocide ibyo yakoreraga abantu.yafataga inzoga agasukaho abantu mu kabari.

rwaburindi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka