Gakenke: Bagiye gukaza ingamba zo kurinda ibirango bya leta birimo amabendera

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwasabye abahagarariye imirenge yose uko ari 19 igize aka karere kurushaho gushyira imbaraga mukurinda ibirango bya leta, kugi rango hatazongera kubaho ikibazo nk’igiheruka kubaho mu minsi ishize.

Ibi babitangaje nyuma y’ibendera riheruka kumanurwa rikajugunwa hasi kubiro by’akagari ka Mwumba mu murenge wa Busengo,

Bagomba kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku yabo niyaho barara.
Bagomba kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku yabo niyaho barara.

Bakaba babisabwe kuri uyu wa 6/3/2015 ubwo inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke yari yateranye iyobowe n’umuyobozi w’akarere Deogratias Nzamwita.

Yatangaje ko hagomba no gukazwa amarondo kugira ngo abaturage barusheho kwizera umutekano w’amatungo yabo, bityo bikazatuma gahunda yo kurarana n’amatungo iranduka burundu.

Ikindi inama yizeho ni uko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo impfu zitunguranye zigabanuke, kuko nta kwezi gushyira nta bantu bagera kuri badaofuye mu buryo butunguranye.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke arasaba abayobora imirenge gukaza ingamba zo kurinda ibirango bya leta birimo amabendera.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke arasaba abayobora imirenge gukaza ingamba zo kurinda ibirango bya leta birimo amabendera.

Abari mu nama bemeje ko hakazakorwa ubukangurambaga abaturage, bigishwa uburyo bagomba gutahamo mu gihe bavuye mu kabari n’inzira bagomba kuzajya bacamo.

Ikindi kibazo kigiye guhagurikirwa ni uburyo amatungo magufi atwarwamo yaba ku igare cyangwa kuri za moto, kuko bitemewe n’amategeko kubera ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu barya izo nyama.

Amatungo akunda gutwarwa mu buryo butemewe yiganjemo ingurube, ihene, intama n’inkoko. Aaya matungo yose ngo akwiye kujya atwarwa m uburyo bwemewe kandi buteganwa n’amategeko.

Mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano no guhangana n’abawuhungabanya, abayobozi b’imirenge bagomba kureba ahantu hose hakinirwa urusimbi n’abarukina, ubundi bakajya babafata bagashikirizwa inzego zibishinzwe kuko nabo bari mu bantu bahungabanya umutekano.

Byose bigomba guherekezwa no gukomeza gukangurira abaturage kurushaho kugira isuku yabo niyaho barara kuburyo kwambara inkweto biba umuco w’abatuye akarere ka Gakenke.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko jye Mbona nakwiyeguriye gukora ama benders menshi agahabwa aba yashaka kuburyo bworoshye kuko si ngombwa kubarinda abanyarwanda Kdi ari ayabo

Manzi yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka