U Rwanda ruri ku isonga muri Afurika mu kugira internet ihendutse

Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo kireba ibijyanye n’uko interineti iboneka ku isi “Alliance for Affordable Internet (A4AI)” cyerekanye ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira murandasi (internet) ihendutse cyane.

Ibi byatangajwe kuwa Gatatu tariki ya 04/03/2015 ubwo A4AI yasohoraga icyegeranyo ngarukamwaka bita “Affordability Report” cyatangarijwe mu nama mpuzamahanga ya Mobile World Congress iri kubera i Barcelona, muri Esipanye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean-Philbert Nsengimana avuga ko kuba u Rwanda rwaraje ku isonga mu kugira murandasi ihendutse muri Afurika biterwa by’umwihariko na gahunda zashyizweho n’igihugu.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ikoreshwa ry’umuyoboro mugari wa internet yihuta (broadband) ryabaye ingenzi ku Rwanda by’umwihariko igihugu cyacu kimaze kugera kuri byinshi mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu nzego zinyuranye nk’ubuzima, imiyoborere myiza, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse no mu bijyanye n’imari”.

Icyegeranyo cya A4AI cyerekana ko u Rwanda ruri ku isonga mu kugira internet ihendutse muri Afurika.
Icyegeranyo cya A4AI cyerekana ko u Rwanda ruri ku isonga mu kugira internet ihendutse muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa A4AI, Sonia Jorge yagize ati “Inkuru nziza ni uko hagiye ho gahunda ntakuka mu kunoza uko abantu batandukanye bakoresha umuyoboro mugari wa broadband”.

U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika bikoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu nzego zitandukanye.

Iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu bisaga 51 ku isi biri mu bigana ku iterambere harebwa uko ibikorwaremezo byo gukwirakwiza internet bimeze ndetse n’uko igiciro gihagaze.

A4AI ni ikigo mpuzamahanga gikora iby’ikoranabuhanga gifite abanyamuryango batandukanye bagizwe by’umwihariko n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga nka Google ndetse n’ibindi bigo 70 by’ikoranabuhanga.

Inkuru ya Migisha Magnifique, ushyinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane

alias muvunyi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka