Gicumbi: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge n’abandi bakozi 8 bari mu maboko ya polisi bakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Jerome Ngendabanga, n’abandi bakozi ba leta bakoreraga muri aka karere bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakurikiranyweho imikoreshereze y’amafaranga agenewe imishinga yo gufasha abatishoboye (VUP) mu nyungu zabo.
Abo bandi bafunganzwe ni Byaruhanga Anastase wari uhagarariye ikigo nderabuzima cya Mulindi na Agoronome Nyirareba Domitile, umuyobozi wa SACCO ya Rubaya, Umucungamari wa yo, ushinzwe inguzanyo muri iyo SACCO, n’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Ngendabanga bamurega kunyereza umutungo wa leta naho Byaruhanga we akaregwa ubuhemu, bitangazwa n’umwe mu babashije gusoma muri dosiye z’aba witwa Dusabe Enock.
Yavuze ko Ngendabanga na bagenzi be bibumbiye mu itsinda ryitwa “Agaciro k’ubuhinzi” bafata inguzanyo y’amafaranga ya VUP bayahingamo ingano.
Guhinga ingano byari uburyo bwo gushishikariza abaturage bo mu murenge wa Rubaya ubuhinzi bw’iki gihingwa, kuko bo batabyiyumvagamo ahubwo bashakaga guhinga amasak. Icyo gihe bahinze ahangana na Hegitare 20, nk’uko yabisobanuriwe na Ngendabanga.
Iguzanyo bafashe ya VUP barayishyuye yose, abagize iryo tsinda nabo bategereje kugurisha umusaruro bakuyemo muri ubwo buhinzi bwabo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Hakizimana Andre, avuga ko umuyobozi w’umurenge n’abo bakozi bandi bafunganywe, batangiye gukorwaho iperereza baza gutabwa muriyombi tariki 2/3/2015.
Yavuze ko babataye muri yombi nyuma yo gusanga barihaye inguzanyo ya miliyoni zigera kuri zirindwi batemerewe kuko batari abagenerwabikorwa ba VUP.
Ibyaha baregwa biramutse bibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri kabiri kugeza kuri gatanu y’amafaranga yanyerejwe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakunzi kandi basomyi,aba barafunzwe ariko ndabona abari bashinzwe gutanga amabwiriza ku mikoresherezwe y’iyi nkunga yari igenewe abatishoboye bo ntibagaragare!nonese bigiye kuba ubwa wa mugani ngo:"Inyoni igurukanye umutanyu niyo iba yaramaze amasaka?"
Bakunzi kandi basomyi,aba barafunzwe ariko ndabona abari bashinzwe gutanga amabwiriza ku mikoresherezwe y’iyi nkunga yari igenewe abatishoboye bo ntibagaragare!nonese bigiye kuba ubwa wa mugani ngo:"Inyoni igurukanye umutanyu niyo iba yaramaze amasaka?"
none se harya ubwo boshyuye nabwo baba bafite icyaha? niba yari inzira yabo ya senzitazation? basomyi munsobanurire.
thnx
Ngaho se bashyikirize police! Ubwose urusha ubushishozi itsinda ry’akarere ryakoze igenzura muri nyarugenge, cyangwa nuguhuragura ibigambo. Kigali today siho batanga ikirego, nyarukira kuri police utange amakuru.
Ngaho se bashyikirize police! Ubwose urusha ubushishozi itsinda ry’akarere ryakoze igenzura muri nyarugenge, cyangwa nuguhuragura ibigambo. Kigali today siho batanga ikirego, nyarukira kuri police utange amakuru.
Muravuga mutazi ibyabereye mu umurenge wa Nyarugenge mu karere KA Bugesera.Ayo mafaranga rose yibereye ayo abayobozi.ahaaaaa.