PGGSS 5: TNP na Rafiki bakomeje nyuma yo kujyamo basimbuye
Abagize itsinda rya TNP ndetse na Rafiki babashije gukomeza mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 (PGGSS 5), mu gihe bagenzi babo 6 bari babarushije amajwi mbere basigaye.
Nyuma y’uko abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys basezeye mu marushanwa ya PGGSS 5 byabaye ngombwa ko basimbuzwa umuhanzi wundi kugira ngo umubare w’abahanzi 15 ukomeze wuzure.


N’ubwo hari hakenewe umuhanzi umwe wo kuzuza 15, abategura aya marushanwa ya PGGSS 5 basanze ku rutonde abahanzi babiri Rafiki n’itsinda rya TNP banganya amanota kandi aribo bari ku mwanya wa 16 bityo bose bibaha amahirwe yo kujya ku rutonde.
Urutonde rw’abahanzi 10 babashije gukomeza rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 7/3/2015 rugizwe na Dream Boys, Active, Paccy, Bull Dog, Knowless, Bruce Melody, Jules Sentore, Senderi International Hit, Rafiki na TNP.

Mu bahanzi baraye bashoje urugendo rwabo mu irushanwa rya PGGSS5 harimo Young Grace, Danny Nanone, Queen Cha, Social Mula, Jody na Naason.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
twe dushimishijwe nuko tnp name rafiki bagarutsemuri pggss nibatwere ibyo twari twarabuze murakoze
INZINZI KURI RAFIKI.
INTSINZI KURI RAFIKI
let me wish tnp and rafiki success!!