Ibi biratangazwa na bamwe babyeyi barerera muri Collège du Bon Pasteur nyuma y’inama y’ababyeyi yateranye tariki ya 08/03/2015, bagasabwa kugira uruhare mu gukundisha abana gusoma.

Umutesi Marie Rose, umubyeyi urerera ku kigo cya Collège du Bon Pasteur, kiri mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, avuga ko nubwo ababyeyi bagira umwanya muke kubera gushaka ibyateza imbere ingo zabo, gukangurira abana b’ubu gusoma bitoroshye.
Ati “yego ababyeyi tuba duhugiye muri byinshi, ariko abana b’iki gihe ntibyoroshye, kuko ubasanga mu dusobanuye, bareba televiziyo n’ibindi, wabakangurira gusoma reka da”.
Umutesi asaba ababyeyi bagenzi be ko bakwiye gufata iya mbere bagahagurukira umuco wo gusoma bawukundisha abana babo, kuko aribwo bazagira ubumenyi nyabwo.

Ibivugwa n’ababyeyi kandi ntibitandukanye n’ibivugwa n’abana. Uwitwa Karisa Jean D’Amour avuga ko impamvu akenshi badakunda gusoma ari ukubera ibintu byinshi by’iterambere baba bahugiyemo, ariko ngo biteguye gukurikiza inama bahabwa n’ababarera.
Padiri Janvier Nsanzineza, umuyobozi wa Collège du bon Pasteur, yavuze ko ku ruhande rw’uburezi bo batangiye gushyira ingamba mu gukundisha abana gusoma bakiri bato.
Ati “murabizi ko minisiteri yatangije gahunda yo gukundisha abana gusoma, natwe ubu twabifatiye ingamba, aho buri gihe duhuriza abana muri za clubs (amatsinda), tukabashakira ibinyamakuru n’udatabo, bagasoma”.

Umwanzuro wafatiwe muri iyi nama yahuje ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri ni uko ababyeyi n’abarezi bagomba kugirana imikoranire y’ahafi kugira ngo abana bakundishwe umuco wo gusoma.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|