Tugiye gukora iperereza ku miryango mpuzamahanga ishinjwa gufasha FDLR-Lambert Mende

Nyuma y’uko imwe mu miryango mpuzamahanga nterankunga yongeye gutungwa agatoki gukorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo, Minisitiri Lambert Mende ushinzwe itangazamakuru muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuvugizi wa Leta aratangaza ko Leta ya Kongo igiye gukora iperereza kuri iyo miryango kugira ngo ikurikiranwe mu mategeko.

Oxfam, Medecin sans frontier, HCR, Solidarity na Partnership for Change (PFC) igaragazwa n’abarwanyi ba FDLR bavuga ko ikorana na FDLR bashyizwe mu nkambi kugira ngo babuze abanyarwanda bashaka gutaha mu gihugu cyabo.

Maj Nzitunga Seraphin wari ushinzwe guhuza FDLR n'imiryango nterankunga.
Maj Nzitunga Seraphin wari ushinzwe guhuza FDLR n’imiryango nterankunga.

Zimwe mu nkambi zigaragazwa zashyizwemo abarwanyi ba FDLR bafashwa n’imiryango mpuzamahanga harimo inkambi ya Bibwe iherereye Masisi yashyizwemo abarwanyi barenga 100 bayoborwaga na Col Nyembo ubu wayivuyemo akajya Rutshuru.

Inkambi ya Kibabi na Gaseke zibarirwamo abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo na bo ngo bafashwa n’imiryango mpuzamahanga, Solidarity na Oxfam mu gihe abagabo ngo bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro ahitwa Rubaya gucukura amabuye y’agaciro bazana bakagurisha abakozi b’imiryango nterankunga.

Muri Gashyantare 2014, umurwanyi wa FDLR wari usanzwe mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Rubaya muri Masisi avuga ko Inkambi yarimo ibarizwamo abarwanyi 200 ba FDLR ariko badashaka gutaha kuko bagezwaho ibiribwa n’umuryango witwa Partnership for Change usanzwe ukorera muri Congo, ubundi bagacukura amabuye y’agaciro.

Lt Gen Mudacumura sylvestre, umuyobozi w’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, mu mwaka wa 2013 bamwe mubarwanyi bataha mu Rwanda bagaragaje ko yakoresheje imodoka y’umuryango nterankunga w’abongereza witwa TEARFUND (The Evangelical Alliance Relief Fund) mu bikorwa byo gusura abarwanyi be ntawe umukeka muri Kivu y’Amajyaruguru mu bice bya Rusthuru na Masisi. Gusa ubuyobozi bw’uyu muryango bwabyamaganiye kure.

Muri Gashyantare 2014, abarwanyi ba FDLR bavuye Masisi ahitwa Kivuye batangarije Kigali Today ko hari imiryango izanira ibiribwa n’ibindi bikoresho umuyobozi wa FDLR witwa Col Molani ndetse muri iyo nkambi abarwanyi ba FDLR akaba ari ho bashyize abagore n’abana ahitwa Bweru.

Imwe mu miryango bavuga ni Croix-Rouge iyoborwa n’uwitwa Solange ndetse na Solidarity. Abayobozi b’iyi miryango muri Mata 2013 bakaba barahuye na Col Molani.

Maj Nzitunga Seraphin, imfungwa y’intambara, ahamya ko Leta ya Kongo idashobora kurwanya FDLR

Maj.Nzitunga Seraphin, Umuyobozi muri FDLR wari ushinzwe guhuza FDLR n’imiryango mpuzamahanga nterankunga ikorera mu burasirazuba bwa Kongo yafashwe n’ingabo za Kongo mu mpera z’ukwezi kwa gashyantare 2015 ahitwa Mweso avuga ko imiryango yose ikorera ahayoborwa na FDLR ikorana nayo.

Imwe mu miryango nterankunga ishinjwa gukorana na FDLR.
Imwe mu miryango nterankunga ishinjwa gukorana na FDLR.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ba Kongo ku wa 01 Werurwe 2015 mu Mujyi wa Goma nyuma yo gutabwa muri yombi, Maj.Nzitunga avuga ko ari we nzira yo kugera ku bayobozi ba FDLR ku miryango ntera nkunga hamwe n’abandi bashaka gukorana na FDLR baba abakorera muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa hanze yayo muri Afurika n’ibihugu by’iburayi kuko bahari.

Bamwe mubasanzwe bakorana nawe hari abayobozi b’ibihugu hamwe n’abazungu bava Burayi baje gushaka kumenya FDLR no gukorana na yo.

Nubwo atemerewe kugaragariza abanyamakuru urutonde rw’imiryango mpuzamahanga nterankunga muri RDC ikorana na FDLR avuga ko myinshi mu miryango ikorera mu bice barimo bakorana ndetse bagira nibyo bakorana kugira ngo babahe inzira no kubacungira umutekano.

Minisitiri Lambert Mende ushinzwe itangazamakuru muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuvugizi wa Leta, nyuma yo kuganira na Maj Nzitunga yavuze ko imiryango yagaragajwe gukorana na FDLR kandi ishinjwa guhungabanya umutekano igiye gukorwaho iperereza kugira ngo izakurikiranwe n’ubutabera.

Mende avuga ko bibabaje kuba hari imiryango nterankunga yakorana na FDLR kandi abo ifasha barakuwe mu byabo na FDLR. Nubwo Maj Nzitunga atemerewe gutanga urutonde rw’imiryango bakorana, avuga ko imyinshi ikorera mu burasirazuba bwa Kongo bakorana.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuganye na Kigali Today bagaragaza ko hari imiryango nterankunga ikorana na FDLR haba mu kubaha ibiribwa no kubaha imiti mu gihe bakomeretse ku rugamba, mu gihe iyindi miryango itanga ubufasha bw’imodoka mu gutwara abarwanyi.

Nubwo aya makuru yagiye atangwa n’abarwanya ba FDLR bafite amapeti mato, Maj Nzitunga wari ushinzwe ibikorwa byo gukorana n’imiryango nterankunga yemeza ko imiryango yose ikorera aho bacunga umutekano mu burasirazuba bwa Kongo ibanza kuvugana na we kugira ngo ishobore gukora akazi kayo.

Nzitunga, imbere ya Minisitiri Mende n’abayobozi bakuru b’ingabo za Kongo, akaba yarahinyuye igikorwa cyo kurasa FDLR avuga ko kitazabaho kandi ko abifitiye icyizere ko bitazabaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe congo irabeshya

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka