Kayonza: Hafashwe ingamba zo kubungabunga ibikorwa by’umushinga wa Lake Victoria

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ngo bugiye gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibikorwa by’umushinga “Lake Victoria Water Supply and Sanitation”w’isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi kugira ngo bizagirire akamaro abaturage.

Ibikorwa by’uwo mushinga bigizwe n’ubwiherero bwubatswe ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi mu Karere ka Kayonza ndetse na ruhurura ivana amazi mu mujyi w’ako karere ikayayobora mu Kiyaga cya Muhazi.

Abadepite ba EALA bari basuye iyi ruhurura basabye Akarere ka Kayonza kuyipfundikira kugira ngo itazateza impanuka abana bato.
Abadepite ba EALA bari basuye iyi ruhurura basabye Akarere ka Kayonza kuyipfundikira kugira ngo itazateza impanuka abana bato.

Ubwo abadepite b’Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EALA) basuraga ibyo bikorwa muri Gashyantare 2015 basanze ngo byarakozwe neza, ariko ntibishimira isuku nke yagaragaraga muri iyo ruhurura.

Byongeye ngo ntiyari ipfundikiye ku buryo ngo byagaragaraga ko ishobora guteza impanuka cyane cyane ku bana bo mu ngo ziri hafi yayo.

Depite Bazivamo Christophe wari uyoboye iryo tsinda yavuze ko iyo ruhurura ikwiye kujya ikorerwa isuku ku buryo buhoraho, byanashoboka igapfundikirwa mu rwego rwo kwirinda impanuka yateza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko iyo ruhurura izasigasirwa kandi ngo kuba bitarakozwe ku ikubitiro byatewe n’uko ibyo bikorwa byari bikiri mu maboko ya rwiyemezamirimo bitaregurirwa akarere.

Gusa ngo mu ngengo y’imali yako hazateganywa amafaranga yo kubibungabunga kugira ngo bitangirika.

Nubwo abadepite b’Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba bari basabye ko iyo ruhurura yapfundikirwa kugira ngo hirindwe impanuka yateza, umuyobozi w’akarere avuga ko bitoroshye kubikora.

Avuga ko aho bazabona hateza ikibazo cyane ari ho hazapfundikirwa ahandi hakazaterwa indabo zizitira iyo ruhurura ku buryo abana batabona uko bayegera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka