Nyange: Ikusanyirizo ry’amata rifite ubushobozi bwo kwakira Litiro ibihumbi bitanu ariko ryakira 260 gusa
Ikusanyirizo ry’amata ryubatswe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero ribangamiwe no kutabona amata ahagije yo gutunganya no kujyana ku isoko, bigatera igihombo koperative irikoresha.
Nizeyimana Anselme, umuvuzi w’amatungo akaba n’umukozi wa buri munsi wa koperative UMUBANO yahawe iri karagiro, avuga ko koperative yiteguye gukora no kubyaza umusaruro iri kusanyirizo ariko bakabura amata.

Muri iri kusanyirizo rimaze imyaka ibiri rikora harimo imashini 2 zagenewe gutegura amata, buri imwe ifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 z’amata ku munsi. Izi mashini ntizibasha gukora byibuze zitarimo litiro 600 z’amata nyamara ku munsi ntibabashe kurenza litiro 260.
Uyu mukozi avuga ko bafite amasoko yabasabye amata angana na litiro 2000 mu cyumweru ariko bakaba batabasha kuyabona.

Mukagatwaza Odette ushinzwe kwakira amata no kuyagurisha avuga ko na litiro nkeya babona zipfa ubusa kuko abatuye muri ako gace badafite ubushobozi bwo kuyagura, maze rimwe na rimwe bakayabikira (ntibavuga kuyamena) nabyo bikongera igihombo.
Iyo iri kusanyirizo rifite amata yavuze (ikivuguto) ariko ataragurishwa ngo ntibakira andi aturuka mu baturage, bityo nabo akabahombera, nk’uko umwe mu bagurisha amata kuri iryo kusanyirizo yabitangaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba avuga ko mu murenge wabo harimo inka nyinshi zitanga umukamo ariko ko ikidindiza kubona amata ahagije ku ikusanyirizo ari igiciro gito iyo koperative iguriraho abaturage, kuko ibaha amafaranga 170 kuri ritilo imwe mu gihe bo bifuza arenzeho, maze ngo bagahitamo kuyanyuza ku ruhande bajya kuyagurisha ahandi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs executif rwose ibyo uvuze nibyo ntubeshya COOPERATIVE IHENDA ABATURAGE . niyongere igiciro irebe ko amata ataboneka