Bugesera: Abakoraga isuku mu muhanda SONATUBE- NEMBA barishyuza umushahara wo muri 2012
Abaturage 120 bakoraga ibikorwa by’isuku mu muhanda SONATUBE-NEMBA unyura mu Turere twa Bugesera na Kicukiro barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubakurikiranira amafaranga bakoreye mu mwaka wa 2012 batishyuwe.
Aba baturage bavuga ko batahembwe mu gihe cy’amezi 12. Abo mu Mirenge ya Ntarama, Nyamata, Mayange, Gashora na Rweru yo mu Karere ka Bugesera bagomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe.
Aba baturage bakoreraga EXOCOS, ikigo cyari cyaratsindiye isoko ryo gukora isuku muri uwo muhanda batunga agatoki ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bavuga ko bwangaga gusinyira ubuyobozi bwa EXOCOS ngo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kibuhe amafaranga yo kubahemba.

U kwezi kwa 10/2014 kwari kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’Akarere bwabizezaga ko kwagombaga gusiga gikemutse ku bufatanye na RTDA, ariko kugeza ubu ntibarabona amafaranga yabo, ndetse ko nta n’umuyobozi urabageraho ngo ababwire aho ikibazo kigeze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko amasezerano yari uko rwiyemezamirimo yagombaga kujya ahemba abakozi mu mafaranga ye hanyuma akishyurirwa rimwe, ariko ntiyabyubahiriza bigera ubwo basesa amasezerano mu mwaka wa 2012.
Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Bugesera, Nzeyimana Phocas avuga ko kugeza ubu batarabona igisubizo cya RTDA gusa ngo bagiye kongera kugikurikirana.
Agira ati “RTDA nk’urwego rwatanze isoko, tugiye kubasaba bakurikirane rwiyemezamirimo kugira ngo abashe kwishyura abaturage yakoresheje”.
Abaturage batarahabwa amafaranga bakoreye bavuga ko bagize igihombo gitewe no kuba batarabonaga umwanya wo kwikorera indi mirimo, ndetse ko bishobora kuba intandaro yo kutizera ababaha imirimo nk’iyi.
Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana na Rwiyemezamirimo uvugwaho kutishyura abakozi ariko nimero ye yatelefoni igendwanwa ntiyabonekaga ku murongo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|