Bishimiye gukora amateka bubaka igorofa mu karere
Abakirisitu ba Paruwasi ya Musaza barishimira amateka bakoze yo kubakira abapadiri babo igorofa, rikaba ari na ryo rya kabiri mu Karere ka Kirehe kose.
Aba bakirisitu bavuga ko batekereje kubakira abapadiri igorofa kubera icyubahiro baha Imana, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Havugimana Laurient.
Agira ati “Kubaka igorofa ni amateka dukoze kuko ntacyo Imana itaduhaye, yaduhaye Paruwasi. Ni yo mpamvu natwe tugomba gufata neza abakozi bayo tuyishimira.kuba abapadiri batwegereye dukize kuri Roho no k’umubiri.”

Rwabuhihi Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, yavuze ko iyo nzu yabahagaze miliyoni 51Frw kandi bakaba bafite gahunda yo gukora ibindi bikorwa.
Ati “Mwitegure Paruwasi tugiye kuzamura, erega abaturage ba Musaza ntacyo tutakora icyo nzi ni uko mu gihe gito dutangira kuzamura inyubako ya Paruwasi ishobora kuba icyitegerezo muri Paruwasi zose.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kirehe, César Bukakaza, ashima abaturage ba Musaza batahwemye kugaragaza ubushake bwo gufasha Paruwasi.
Ati “Aya ni amateka akomeye mu Karere ka Kirehe ndahamya ko iyi gorofa yiyongeye ku zindi zitarenze imwe ziri mu karere ku maboko y’abaturage, ni abo gushimirwa cyane.”

Iyi gorofa ibaye iya kabiri muri aka karere nyuma ya hoteli Guest house y’akarere.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
gukora ibintu nkibi ubikuye ku mutima ntako bisa, mokomeze mutere imbere
bakristo bavandimwe iki nigikorwa nyacyo, dukunde imana kandi dukunde nabaduhuza nayo
Bravo bakiristu ba musanze, iki nigikorwa cyiza, nabandi bakiristu barebereho.