Bigize abakozi ba EUCL bakambura abaturage amafaranga
Polisi yataye muri yombi abagabo batandatu bari bigize abakozi ba EUCL mu karere ka Rubavu bagatwara Cashpower z’abaturage bakabaka n’amafaranga.
Tariki 20 Nzeri nibwo abo bagabo bafatiwe mu mu kagari ka Kiraga umurenge wa Nyamyumba bazira gutwara cashpower z’abaturage bitwaza ko zidakora neza, bagategeka banyirazo gutanga amafaranga bavuga ko bavuye muri iki kigo gitanga amashanyarazi.

Turikumwe J.claude umuturage bajyaniye Cashpower, avuga ko bayijyanye bakamuhamagara bamutegeka ko abaha ibihumbi ijana, akabinginga ko ayabashakira bakayigarura ariko nyuma bakaza gutabwa muri yombi.
Turikumwe avuga ko gutwara Cashpower z’abaturage byari bimaze kuba ingeso kandi niyo bahawe amafaranga bazizana zapfuye zidakora, bituma batangira kwiyambaza ubuyobozi bwa EUCL bwahise butangira kubikurikirana.
Umukozi wa EUCL mu karere ka Rubavu Halerimana Silas, avuga ko abakozi b’ikigo cyabo bafite ibyangombwa n’umwenda w’akazi bajya mu kazi bitwaje, akavuga ko abazajya bagana abaturage batabifite batagomba kubizera.
Halerimana avuga ko izo ngamba zica abiyitirira EUCL bagamije guteka imitwe, akavuga ko ibikorwa by’ubutekamutwe byanabonetse no mu murenge wa Busasamana na Nyundo. Asaba abaturage kuzajya batanga amakuru kugira ababikora bafatwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|