Ntawe ukekwaho Jenoside ubarizwa Gambia-Busingye

Minisitiri Johnston Busingye yatangaje ko n’ubwo muri Afurika y’uburengerazuba hakiri ibihugu bigicumbikiye abakekwaho Jenoside, nta n’umwe ucumbikiwe n’igihugu cya Gambia.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeli 2015, nyuma yo kwakira no kuganira na Ms Fatima Singhateh mugenzi we w’ubutabera wo mu gihugu cya Gambia.

Minisitiri Busingye na mugenzi we Fatima wa Gambia
Minisitiri Busingye na mugenzi we Fatima wa Gambia

Minisitiri Busingye avuga ku mikoranire hagati y’ubutabera bw’ibihugu byombi mu guta muri yombi ababa bakekwaho ibyaha bya Jenoside baba, barahungiye muri Gambia, yatangaje ko muri Gambia kugeza ubu nta muntu barabwirwa ko yihisheyo, yarasize ahekuye Abanyarwanda.

Yagize ati’’ Birashoboka ko haba hari uwihishiye wiyoberanyije ntamenyekane, ariko mugenzi wanjye tuganira, namubajije ambwira ko nawe ntawe arumva”

Minisitiri Busingye akaba n’intumwa nkuru ya Leta yavuze ko ahubwo icyo batekereza, ari uburyo habaho ubufatanye n’ibihugu byo muri Afrika y’Iburengerazuba n’ahandi muri Afrika mu gushakisha ababa babyihishemo bakoze Jenoside bagafatwa.

Yagize ati “Turareba uko twakangurira ba Minisitiri b’ubutabera mu bihugu bya Afrika gukorana mu gufata abo bantu kuko kubika umuntu ufite ibyaha akwiye kuba yarakurikiranyweho si uguhemukira Abanyarwanda gusa ni no guhemukira isi yose ndetse n’ikiremwa muntu.”

Ms Fatima Singhateh Minisitiri w’ubutabera wa Gambia ari mu Rwanda aho yaje mu rugendo rugamije kureba imikorere y’inzego zifite inshingano zo kurwanya ruswa mu Rwanda kugira ngo agire amasomo ahavana yakoreshwa iwabo.

Muri uru rugendo rwa mbere rwa Minisitiri w’ubutabera wa Gambia, rutangije umubano w’u Rwanda n’iki gihugu mu by’ubutabera, biteganyijwe ko uyu mu Minisitiri azamurikirwa imikorere y’ubutabera mu Rwanda, kuko ngo mu bimugenza harimo kureba aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, no kureba amasomo Gambia yaruvanaho mu butabera.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka