Ntibikwiye ko umuturage yakwigomeka ku buyobozi-Musa Fazil
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burahumuriza abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ariko bukabasaba kubahiriza amategeko, nyuma y’imvururu zaguyemo abaturage babiri.
Izo mvururu zabaye tariki 27 Nzeri 2015 ubwo ubuyobozi bwashakaga gusenyera umuturage wari wubatse nta byangombwa afite ariko hakavamo bamwe bagatera imvururu kugeza n’aho bashaka kwambura imbunada abapolisi bari baje gucunga umutekano.

Babiri muri abo baturage baje kuhasiga ubuzima ubwo bageragezaga gukubita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo n’umupolisi wari amuherekeje, ariko mu kwirwanaho umupolisi akarasamo bane hagahita hapfamo babiri.
Mu nama yahise iterana kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harelimana, yabwiye abaturage ko biteye agahinda kuba hari abantu bapfuye ku buryo butagambiriwe abizeza ko ibyabaye byose bizakorerwa iperereza hagahanwa abari babyihishe inyuma.

Yagize ati “Birababaje kuba hari abantu bapfuye ku buryo butagambiriwe biturutse ku bintu bitandukanye birimo kuba hari abubaka ahantu hatemewe batanze ruswa cyangwa gushaka kwica amategeko, ntibikwiye ko umuturage w’igihugu yakwigomeka ku buyobozi kugera ubwo ashaka gusimbura izindi nzego.”
Minisitiri Fazil yasabye abaturage gukunda igihugu cyabo, ikibazo bagize bakakibwira ubuyobozi kigakemuka aho kwica amategeko.
Ati “Niba ushaka gutura ahantu hatemewe uri kwishyira mu kaga ejo hashobora kuguhitana. Ntabwo bikwiye kwirukankana abapolisi n’abayobozi ngo urashaka kubashyikiriza inzego, icyo gihe wishe amategeko kuko hari zindi nzego zibishinzwe, ni yo mpamvu bitari bikwiye.”
Abaturage banenze cyane bagenzi babo bishoye mu bikorwa bigayitse byo gukubita umuyobozi w’akagari ndetse no gushaka kwambura imbunda abapolisi bikaviramo bamwe gupfa, bakavuga ko bagiye gukora ibishoboka isura nziza basanganywe ikongera ikagaruka.
Uwabayeho Pie ati “Ntabwo bariya bakwiye kudusiga isura mbi, ibyabaye ntibikwiye kandi turizeza abandi baturage ko bitazongera rwose.”
Izi mvuru zaguyemo babiri barashwe, zaturutse ku muturage wari wubatse mu buryo butemewe n’amategeko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo akazana n’abapolisi babiri kumusenyara.
Byatumye abaturage bagumuka babirukankana n’imipanga n’amabuye, bashaka kwambura abapolisi imbunda, birwanaho barasamo babiri, umuyobozi w’akagari baramufata baramuboha baramukubita ahavanwa ari intere.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Biriya bariya baturage bakoze imyumvire yabo niyakera muri1988
Ahitwa mu cyshoze ari Komini Kirambo umurenge waCyato abaturage
Bakoze igikorwa nka kiriya bakubita abaporisi kdi bafite imbunda
icyo gihe bica umusoresha abo bitaga percepteur bamwicisha agafuni
kandi yari numwana wabo.yitwaga Maniriho Jean Damascene.
Cyakora abaporisi nabo barashemo 3 smasasu arabashirana
Bakizwa nigitsi nabo abaturage bari babaribase.
Hariya hantu rero abategetsi bagomba kuhaba hafi bakigisha cyane
Kuruta gutegeka.
Ubundi ko twababwiye ko tuza kujya tubarasa kumanywa y ihangu ikind ni iki?
@ mbabazi: Uzi ko usetsa! Bariya baturage ba hariya ntawe utarabayeho interahamwe cyangwa FDRL! Ntiwabakangisha kurasa mu kirere! Ugomba kurubashyiramo rugahitana abo rufashe nta kundi. Ubwo se ko bamenye ko mwenewabo yapfuye bakongera kubategera mu nzira! Wabwirwa n’ikiko nabo batari bamaze gukokinga? Kubita imbwa nta kundi urubanza rucibwe n’umucamanza
njye numva ahubwo iki gikorwa cyahindurirwa izina ariko kuvuga ngo ubutegetsi bwarimo bushaka gusenyera abaturage, it sounds too very bad.
biragaragara ko rwose mu bwubatsi bwo mu rwanda hari ikibazo gikomeye cyanee, haraho usanga abaturage barenganywa cg abayobozi bibanze bakabaka za ruswa. umusaza paul kagame azajya abavumbura tubaseke.
guverinoma y u rwanda iratabara kandi kugihe, byari bikwiye ko ijya guhumuriza abaturage no kubagira inama yuburyo bagomba kwitara kubuyobozi
guverinoma y u rwanda iratabara kandi kugihe, byari bikwiye ko ijya guhumuriza abaturage no kubagira inama yuburyo bagomba kwitara kubuyobozi
Ariko se nkubu uyu mu police mu byukuri yagombaga guhita abamishamo urusasu kweli ntekereza ko yagombaga kubanza kurasa mu kirere kugirango bakangarane aho gukora biriya kuko umuturage ni umunyarwanda nkabandi kandi namaboko yigihugu aba atakaye. nawe bazabanze bamusubize kwi course kugirango amenye uko yakagombye kwitara ahuye nikibazo nkakiriya
aba baturage baba mukihe gihugu kweli,mu Rwanda ntibyemewe kwigaragambya namba. bari bakwiye gushaka izindi nzira banyuzamo ibibazo byabo aho kujya gukubita abayobozi
hakwiye ubwumvane n’ubwumvikane hagati y’abaturage n’abayobozi, baturage ntimukigomeke kugeza naho musagarira abashinzwe umutekano kuko iyo birwanyeho biba bibi kuri mwe
Gusa no kudakubita imbwa byorora imisega! Nawe utadishye kuri biriya biturage byigize ingunge waba ukosheje! Uwabarashe rwose yarakoze, byibuze byabahaye isomo. Nubwo uwo muyobozi na we yarengereye, na we ni byiza ko bamudishyeho!!
Ikigaragara cyo ni uko uwo muyobozi yitwaye nabi! Ahubwo barahemutse bari kumudiha akazahavana isomo nka rimwe rya ruhago! Au fait na we yagiyeyo azi ko bitoroha! Yagombaga kongera kubatera igipindi naho kuvuga ko abarasa nibanga kwari ukugambirira gukora nabi! Ntazi ko benshi muri bariya baturage bakoranye n’Interahamwe!!