Amakimbirane akomeje kwiyongera muri kaminuza ya RIU

Abanyamigabane ba kaminuza ya Rusizi Internationl university (RIU) bakomeje kudahuza mu byo bakora nk’uko byagaragaye mu inama bongeye guhuriramo.

Umwe muri abo banyamigabane witwa Dr. Gahutu Pascar yageze mu icyumba cy’inama rusange yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2015, ahita asohoka itaratangira. Iyo nama yari igamije yo gusinya amategeko nshingiro ya kaminuza ku wa 29 Nzeri 2015.

Abo nibo banyamigabane ba kaminuza mpuzamahanga ya RIU ariko haraburamo umwe ari we Dr. Gahutu..
Abo nibo banyamigabane ba kaminuza mpuzamahanga ya RIU ariko haraburamo umwe ari we Dr. Gahutu..

Abandi banyamigabane bategereje ko mugenzi wabo aza amaso ahera mu kirere, bahitamo gukomeza kwemeza amategeko nshingiro ya kaminuza nk’uko bari babiteguye.

Ariko ibyo byatumye Noteri w’akarere Rutebuka Yvesntus yanga gusinya kuri ayo mategeko nshingiro ya kaminuza, avuga ko atujuje ibisabwa kuko umwe mu banyamigabane atagaragaragaho.

Abitabiriye inama harimo umunyamategeko w'akarere n'inzego z'umutekano.
Abitabiriye inama harimo umunyamategeko w’akarere n’inzego z’umutekano.

Uwo munyamategeko yawiye Kigali Today ko ibyo bitemewe mu mategeko y’u Rwanda ko yasinya ku mategeko adasobantse.

Yagize ati “Iyi kaminuza yari isanzwe ifite amategeko yagenderagaho uyu munsi icyagaragaye niuko batagaragaza urwego bateranyemo inama rusange yateranye yagombaga kubahiriza ibiteganywa n’amategeko bari basanganywe ibyo nibyo byatumye ntabasinyira nk’umunyamategeko.”

Abanyamigabane bane basinya kumategeko agenga kaminuza.
Abanyamigabane bane basinya kumategeko agenga kaminuza.

Nzeyimana Oscar umwe mu banyamigabane biyo kaminuza, avuga ko bashyize umukono ku inyandiko Remezo za kaminuza banemeza umuyobozi wa Kaminuza hagendewe kubushobozi yagaragaje.

Ku bijyanye na mugenzi wabo utashatse kwitabira inama asobanura ko igihe cyose azabishakira nawe ngo azasinya.

Ati ”Ntiyashatse kuboneka muri iyi nama ariko inyandiko twasinye igihe icyo ari cyo cyose yaza yasinya afite imigabane ye 20% kandi inyandiko twasinye ntabwo imuheza ni inyandiko yasinya igihe icyaricyo cyose yabonekera.”

Ku murongo wa Telefoni Kigali today yagerageje kubaza Dr. Gahutu impamvu atitabiriye inama avuga ko ari mu indi nama.

Timothy Ngatia Nyuthe ari nawe ufite imigabane myinshi yanenze icyemezo cya Noteri w’akarere yemeza ko abanyamigabane bane kuri batanu bashinze kaminuza bagomba gusinya ku mategeko nshingoro kandi amategeko abibemerera.

Iki kibazo kije kiyongera ku bindi bibazo byakomeje kugenda bivugwa muri iyi kaminuza yatangiye tariki 22 ukwakira 2013, ariko ikaba itarahagaze mu kurangwamo ibibazo by’ubwumvikane buke bw’abanyamigabane kugeza magingo aya.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo kiri hagati y’uyu Gahutu na bagenzi be kuki kidasobanuka? ni Gahutu mubi cg ni aba bishyize hamwe ngo bamurwanye? bari gufunga universite zabakora, bagasiga abirirwa baryana gusa. Iyi nayo nifungwe ntacyo imaze.

majyambere yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka