Kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Nzeli 2015 nibwo umutoza w’Amavubi Johnattan McKinstry yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu mwiherero biteganijwe ko uzamara iminsi 10.
Muri aba bakinnyi harimo bakina hanze y’u Rwanda barimo Haruna Niyonzima wa Young Africans yo muri Tanzania, Jean Baptiste Mugiraneza wa Azam. Salomon Nirisarike ukinira St Trond, Quentin Rushenguziminega wa Lausanne Sport yo mu Busuwisi na Sibomana Abouba wa Gor Mahia .

Urutonde rurambuye
Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon) na Olivier Kwizera (APR)
Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (Kiyovu), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abdul Rwatubyaye (APR), Salomon Nirisarike (Sint Truiden, Belgium), Faustin Usengimana (APR), James Tubane (Rayon Sports)
Abakina hagati: Jean Baptiste Mugiraneza (Azam, Tanzania), Yannick Mukunzi (APR), Djihad Bizimana (APR), Mohammed Mushimiyimana (Police), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Hegman Ngomirakiza (Police), Jean Claude Iranzi (APR), Innocent Habyarimana (Police), Jacques Tuyisenge (Police) na Murengezi Rodrigue (AS Kigali)
Ba rutahizamu: Quentin Rushenguziminega (Lausanne Sport, Swiss), Isaie Songa (Police), na Ernest Sugira (AS Kigali).


Biteganijwe kandi ko muri uyu mwiherero,Amavubi azakina umukino wa gicuti na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu taliki ya 09/10/2015,nyuma byakunda u Rwanda rukaba rwakina na Guinee Equatoriale taliki ya 13/10/2015.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
wowe raphael ibyo uvuga ntubizi ndibaza ko uri kuvuga uko wamubonye amavubi akina na ghana kuri stade amahoro,ninde wari gushobora bariya ba defenseur ba ghana kweli keretse suarez wo muri barcelona,naho rwose umwa attacka wacu aracyari muto kandi arashoboye
u rwanda ntibizarubuze gushaka undi mwataka kabisa, byagaragaye ko rushenguziminega adafite quality zuzuye z’umwataka pe, kandi dukeneye umuntu uzi kwiruka ufite technik akagira nibibaraga byo kugonga aba defenseur ikindi kandi ufite amashoti akomeye ndetse uzi no gutsindisha imitwe
mbese iyi myiteguro ko itarisanzwe aho amavuba ajya kumara iminsi mukindi gihugu!niki baduteganyiriza?bari kwitegura uwuhe mukino
Nonese niba iyo kipe ari izakina amajonjora y’igikombe cy’isi kuki Bayisenge Emery atahamagawe? nibase iyo kipe arizakina chan kuki Nshutinamagara Ismael kodo atahamagawe??? ahaaaa namahitamo y abatoza gusa ndatunguwe kbs rayon sport yarasenyutse koko mubakinnyi 23 muri rayon hahamagawemo babiri gusa !!!! amahirwe masa kumavubi yacu tuyarinyuma.
amavubi azajyenda jyari