Umugabo yishe umwana avuga ko amutanzeho igitambo

Umugabo witwa Nsanzabandi Jean Paul bita Tababu yishe umwana w’umuturanyi we, mu karere ka Nyanza, avuga ko amutanzeho igitambo.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ku wa 29 Nzeri 2015, ahagana mu masaha ya saa sita z’amanywa. Nsanzabandi wishe uyu mwana ngo asanzwe acuruza imyenda mu isoko rya Nyanza.

Uyu mwana w’imyaka 9 wishwe, yari atumwe mu gipangu Tababu atuyemo nk’uko Uzamukunda Amina wari uhari uwo mwana akubitirwa muri icyo gipangu agapfa abihamya.

Nyna w'umwana yananiwe kubyakira
Nyna w’umwana yananiwe kubyakira

Uzamukunda wari uhibereye mu gihe ubu bwicanyi bwakorwaga, asobanura ko mbere y’uko uwo mwana yicwa, Tababu yabanje kugaragaza ibimenyetso byo guta umutwe.

Ati “Yaje mu gipangu asanze umugore we yagiye gusenga yikuramo imyenda atangira kwigaragura hasi nk’ufashwe n’ibintu bidasobanutse, akajya anyuzamo akanivugisha nk’usaba imbabazi abantu batagaragara”.

Abaturanyi bagerageza kumwihanganisha
Abaturanyi bagerageza kumwihanganisha

Mu gihe yari akigaragura hasi ku butaka anambaye ubusa, uwo mwana w’umuhungu yinjiye mu gipangu maze Tababu avugira hejuru asaba ko bareka kumwica(abo yabaga imbabazi batagaragara) akabaha igitambo cy’umwana winjiye.

Uzamukunda asobanura ko uyu mugabo Nsanzabandi yahise afata uwo mwaka agatangira kumukubita ku rukuta no hasi bigeraho umwana ashiramo umwuka.

Kugeza ubu ntihari hamenyekana icyatumye uyu mugabo yica uyu mwana w’umuhungu.

Iki gipangu niho hiciwe uyu mwana w'umuhungu
Iki gipangu niho hiciwe uyu mwana w’umuhungu

Cyakora umugore we Muhorakeye Agnès, avuga ko Tababu yari amuziho uburwayi bwo mu mutwe ndetse anemeza ko na we hari ubwo habaga ibibazo akamukizwa no kwahukana.

Yunzemo ati: “Maze amezi atatu ngarutse ubundi nari narahukanye muhunga ngo atanyica, gusa muri iyi minsi yari ameze neza mbona nta kibazo afite”.

Nyiramayira Clementine nyina w’uyu mwana wishwe, yabwiye Kigali Today ko nta nzangano zari hagati y’umuryango we n’uw’uyu mugabo ku buryo yamwicira umwana.

Yagize ati: “Nta kibazo cyari hagati yacu ahubwo natunguwe no guhamagarwa bambwira ko anyiciye umwana avuga ko amutanzeho igitambo”.

Tababu uri mu maboko ya Polisi twashatse kumuvugisha ariko ntibyashoboka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse no kuvugana n’umuvugizi wa polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara, ariko ntibyashoboka.

Yatubwiye ko ari mu kazi katamwemerera guhita tuvugana ako kanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

N’akaga kugirango umuntu yicwe nundi arengana.RERO ibyo kuvuga ko uwishe arwaye mumutwe.sibyo...kuba ubivuga ari Umugire we byaba ari kugirango agabanyirizwe igihano..! Nubwo icyo kuba arwaye mumutwe nacyo gishoboka ..gusa icyo tugomba kumenya nuko bishoboka ko uyu mugabo nubundi yaba yarigeze kuba umwicanyi .akaba ari ibanga ritari rizwi.bene nkabo ntibatinya kwica bibahora mumaraso..byarabokamye....bahora bashaka kwica nubundi.They are addicted...kandi kuba atarigeze amenyekana ..ntibimubuza kuba umwicanyi ..baba babikomora mumiryango yabo. .byabaye akarande..!Niba yarumvise ko ise na sewabo bishe..yumva ko uwo ari nk’umugenzo..changwa umwuga iwabo.niba kandi harimo iby’ubupfumu..nindi migenzo. .ntiyareka kwica.SATANIC...!

Harolima james yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

ihangane mubyeyi, imana iramwakira mubayo kd uwo mwicanyi wamayeri nawe afungirwe mumwijima

Nixon yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ndabona nanjye yakoranaga nimyuka mibi yigeze nokubivuga murusengero arimo yihana KO yagiye ikuzimu.nibikurikiranwe nubutabeta.

alias inyanza yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ngo ni ibisazi??? ahubwo uyu ni ruharwa ahabwe burundu y’umwihaliko

Peter yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Mbega umubyeyi ubabaye,izo ni ingaruka za genocide, kwica umwana akubita kukibambazi, birababaje

Fina yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

nibyo, nibamubaza barasanga uwo yari nk’uwa 10 yishe atyo nyibimenyekane bamukurikirane,niba koko yatabazaga avuga ngo ntimunyice, ubwo iteka iyo bgiye kumwica ahita ashaka uwo abaha, mbega we birababaje.

Guma yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ibyo ni amayeli, bazajya bica abantu bitwaze ibisazi, aryozwe ibyo yakoze, abareberaga nabo ni abafatanyacyaha,ubwo yamaze abantu atangamo ibitambo ntibimenyekane, ahubwo abanyamakuru nibamuvugisha bamubaze neza niba ntabandi yishe ubwo agitaye umutwe yabarondora bose, abakorera satani hari igihe abashyira kukarubanda.

Kampire yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Izo ni ingaruka z’ibyaha, uyumwana ubugendeyemo arababaje Imana imwakire mubayo, ibibyose ni ukubera gukorera sekibi, uyu mugore warebereye ahamwe kurusha abandi bose, uwishe yarimo yishyuzwa na satani akorera birashoboka ko ibyo yararimo atabizi niba koko yari yataye umutwe, ariko se uyu wareberaga?????

mugisha yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Akaga karagwira! Niba ari igitambo yatangaga se iyo yica uwe? Amategeko nakurikizwe abiryozwe kabisa kuko urwishigishiye ngo ararusoma! Twihanganishije uwo muryango wabuze umwana ku maherere

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

GUSA UMURYANGO WAGIZE IBYANGO UKOMEZE KWIHANGANA.
NAHO NDACYANENGA BIKOMEYE UWO MUGORE WABIKURIKIRANYE KUGEZAHO NUMWANA AHABURIYE UBUZIMA. Ese wamugorewe ko wabonye neza ko mururwo rugo harimo umurwayi wo mumutwe wemereye iki ko uwomwana yinjiramo kuko nkurikije amakuru watanze bigaragarako nawe warufite ubwoba utapfa kwinjira muricyo gipangu.
AHUBWO MWARIMO MWIREBERA UBWAMBURE GUSA KUGEZA NUBWO UMWANA ABIGENDEYEMO. GUSA NTABWO BYUMVIKANA.

musa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Icyakora turi mu minsi yanyuma:umuntu akoreshwe na satani bigeze aha koko! Uwo mugore warebeye ubwicanyi nawe akurikiranwe.

Bizimana j Damascene yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ni bagire ukwihangana iminsi ya nyuma ni uko imeze uwo mwicanyi bakurikirane niba koko ari umusazi

alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka