Ku wa kabiri tariki ya 29 Nzeli 2015, Minisitiri Uwacu yasabye ibyo abo bahanzi ubwo basozaga itorero bari bamazemo icyumweru, ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera.

Mu kiganiro yagejeje kuri izo ntore z’abahanzi ziswe izina ry’Indatabigwi zibarirwa muri 207, Minisitiri Uwacu yabibukije ko umuco nyarwanda ari wo Abanyarwanda bavomamo ibintu byinshi.
Yakomeje ababwira ko abahanzi bafite imbaraga zikomeye zo guhindura sosiyete kuko ubutumwa batanga bugera kuri benshi. Niba rero ngo bashaka kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda, ni ngombwa ko babera urugero rwiza ababahanze amaso.
Ibyo bazabigeraho barangwa n’imico myiza y’ubunyarwanda: bambara bakikwiza, birinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Bakubakira ku byo mu Rwanda ibyo kwigana imico y’ahandi bikaza nyuma, nabwo kandi bagashunguramo ibifite akamaro.

Minisitiri Uwacu ati “Niba mu Kinyarwanda tuzi ko iyo umuntu ataramye cyangwa agataramira abantu ari uko yizihiwe, bimurimo mu mbamutima ze, wowe ugashaka gutaramira abantu wabanje kunywa urumogi kugira ngo ushakishe ikintu kizamura imbamutima zawe, ntabwo uri umuhanzi. Ntabwo uri Indatabigwi! Ntabwo ukwiye iryo zina.”
Yakomeje asaba abo bahanzi kandi guhanga ibihangano bifite ireme n’umwimerere, bigaragaramo kurata Rwanda, ku buryo byahangana n’ibyo mu yandi mahanga n’ababibona bakabona ko ari ibyo mu Rwanda.
Uwimana Francis uzwi ku izina rya “Fireman”, ahamya ko yahindutse cyane cyane mu mitekerereze bitewe n’inyigisho yaherewe muri iryo torero. Ahamya kandi ko ubutumwa ndetse n’uburyo agaragara nk’umuhanzi mu njyana ya HIP HOP nabyo bigiye guhinduka, biganisha ku muco nyarwanda.
Mu mvugo ye Fireman ati “…Vuba cyane muzabona impinduka…ibikorwa byinshi abagambo make! Ni ugukubita nk’inkuba, tugasohoka gitore papa!”
Itorero ry’abahanzi ryari ririmo abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, abakinnyi ba filime, abanditsi b’ibitabo, abakora iby’ubugeni, abasizi n’abandi. Bose bakaba batahanye umuhigo wo kwimakaza umuco nyarwanda mu bihangano bya bo.
Andi mafoto:






Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abahanzi bagerageze gutambutsa ubutumwa bufatika,uwumva atiyizeye yegere ababishoboye bamwandikire, nta gisebo kirimo.
Banyarwanda ndabasaba guhindura imyumvire kdi nta handi muzakura isomo ryo kuyihindura atari mw’itorero ry’igihugu, aha ndabwira abafata ibintu uko bitari.
ndi umwe mu bitabiriye itorero ry’abahanzi ryatangiye le23/09 - le30/09 ariko mu by’ukuri nkurikije amasomo ari hariya hantu twese twatashye ntawe ubyifuza! sinumva ukuntu umuntu yiyita umuhanzi nyarwanda atuye mu Rwanda ariko akanga kwitabira gahunda ikomeye y’igihugu nk’itorero ngo arashaka kwishyurwa! mugihe twe twasabaga ko twakwishyura tukimarirayo nk’umwaka! nshuti dusangiye u Rwanda leta yacu iratwifuriza ibyiza kuko iratuzi idushakira inyungu muri byose.
abahanzi banywa imogi nibindi bituma umuntu ajya kuri stage yarangiye ko babireka bagakora umuzika wabo wumwimerere kabisa,tuba tezeho byinshi ba star dukunda
izo nyigisho bahawe ntizizabe amasigaracyicaro akazi keza
Umuziki nyarwanda uziko ufite umwimerere abayapani batangiye kuwushyira mu byuma ariko ari classic. Ahubwo ni ukuwushyinganisha muri RDB
ibyo bakuye mu mahugurwa aha i Nkumba bizabafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi n’igihugu muri rusange