Inyandiko y’amapaji 38 MINISANTE yasyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, iriho urutonde rw’amoko 1,342 y’amavuta yo kwisiga ashobora kwangiza uruhu rw’umuntu akamuteza n’ubundi burwayi.

MINISANTE ifatanije n’izindi nzego za Leta, yavuze ko inganda, abacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’abayisiga, basabwa kumenya neza ibyo kwisiga bibujijwe n’itegeko ribuza ikoreshwa ry’ibintu bihumanya kugira ngo birinde gufatirwa mu cyaha, nk’uko Minisitiri Agnes Binagwaho yabitangaje.
Yagize ati “Urutonde rurahari, itegeko naryo rirasobanutse; turagira ngo mujye kuburira abaturage ku bijyanye n’ibi bintu byo kwisiga.”
Inzego za Leta zahagurukiye iki kibazo kuko hari abantu basigaye bagura amavuta yo kwisiga yabanje kuvangavangwa azwi nk’umucango cyangwa umukorogo.

Amenshi mu mavuta n’ibindi byisigwa bitumizwa hanze ngo byariganywe, nk’uko Philippe Nzayire, ushinzwe iyubahirizwa ry’ubuziranenge yabitangaje.
Ati “Turaza gupima ibintu byisigwa, tugenzure niba bitarimo kwiganwa, tuzamenyesha inganda ko zigomba kuvuga ibirango neza, ku buryo ikitabyujuje kitazemererwa gucuruzwa mu gihugu.”
Ngo ni byiza ko umuntu ushaka ubwiza bw’uruhu mu buryo runaka, yabanza kubaza muganga ubizobereyemo, nk’uko MINISANTE n’abandi bajya inama.
Nzayire yavuze kandi ko abacuruza amavuta avanzwe, abayavanga n’abigana amavuta y’izindi nganda, bagiye gushakishwa no kubihanirwa.
Leta iramagana amavuta y’umucango cyangwa amiganano, kuko hari abantu benshi barimo kugaragaza indwara z’uruhu zirimo kanseri, hakaba n’abajya kwivuza ububabare bwo mu gatuza n’ibibazo by’ubuhumekero, kubera ikoreshwa ry’ibintu byisigwa bitujuje ubuziranenge.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ukuhe washobira gusobanukirwa amavuta adahindura uruhu?
Amahoro y, Imana nabane namwe ko mutasobanuye ubwoko byaya mavuta murakoze