01 Ukwakira 1990: Kwitangira igihugu no kukimenera amaraso ku nyungu rusange

Mu mabara agize ibendera ry’umuryango wa FPR Inkotanyi hagaragaramo ibara ry’umutuku nk’ikimenyetso gisobanuye “Kwitangira igihugu byaba ngombwa ukakimenera amaraso.” Tariki ya 1 Ukwakira idufasha gusubiza amaso inyuma tukareba bimwe mu ishingiro ry’ubwo bwitange bwanateye bamwe kumenera igihugu amaraso.

Ikindi kimenyetso gikomeye kiyongera kuri iryo bara ry’umutuku ni imigabo n’imigambi yari iherekeje intumbero za FPR Inkotanyi byiyongera ku kimenyetso cy’ “Intare’’ kigaragara mu kirangantego cy’uwo muryango, bishushanya imbaraga ziboneka iyo abantu bishyize hamwe ngo bitangire igihugu.

Fred Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu.
Fred Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu.

01 Ukwakira 1990 ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko yabaye ishingiro ry’ibyishimo n’icyizere kirambye by’u Rwanda rushya. FPR Inkotanyi nk’Umuryango, RPA Inkotanyi nk’umutwe w’Ingabo bitangiye u Rwanda, biyemeza kumena amaraso ku nyungu z’Abanyarwanda bose, baba abari bariho icyo gihe, abavutse nyuma ndetse n’ubuvivi n’ubuvivure buzaza.

Kwitangira igihugu byaba ngombwa ukakimenera amaraso bisaba kugira impamvu. Abanyarwanda bibumbiye muri FPR Inkotanyi bitangiye u Rwanda kubera impamvu zinyuranye kandi zikomeye:

Kuva aho gahunda y’ubukoloni itangiriye muri Africa, U Rwanda ntirwereje abaje kurukoloniza. Kuva mu 1930, abakolonije u Rwanda, batangije gahunda yo gucamo Abanyarwanda ibice bashingiye ku moko, babiba urwango, kuva ubwo u Rwanda rurangwa na rwaserera.

Mu myaka ya 1960, Abakoloni bashyizeho ubutegetsi bushyigikiye umugambi w’akarengane, urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere. Perezida Kayibanda muri imwe muri diskuru ze yaje no kubishimangira ku mugaragaro agira ati “Abanyarwanda bagizwe n’amako atagomba kugirirana imbabazi ,atagirana isano ndetse ataziranye…”.

Mu miyoborere y’igihugu, ibi kubihamya byashimangiye ihame ry’ivanguramoko n’itsembabwoko. Mu bihe binyuranye, abatutsi baricwa, barameneshwa bacibwa mu Rwanda, abasigaye mu gihugu imbere bahindurwa ibicibwa, ibico byo kubica bigahora biremwa, ndetse n’uwageragezaga kubacira akari urutega akitwa umunyamakosa.

Ibi byateye ingaruka mbi zirimo ikibazo cy’ubuhunzi no kubaho utagira igihugu (stateless) cyakurengera mu makuba ayo ari yo yose. Ikibabaje kurushaho ni uko umuryango mpuzamahanga wabyemeye ndetse bishyirwa mu masezerano mupuzamahanga ko “Abanyarwanda bagomba kuguma mu bihugu bahungiyemo ndetse bakanahinduka abenegihugu b’ibyo bihugu bari barimo (naturalization)”.

Ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwiyitiriraga igice cy’Abanyarwanda ndetse bukanavuga ko ari cyo bushingiyeho. Ariko mu by’ukuri ubwo butegetsi ntacyo bwigeze bumarira abagize icyo gice.

Bamwe mu ngabo za RPA mu gugamba rwo kubogora igihugu.
Bamwe mu ngabo za RPA mu gugamba rwo kubogora igihugu.

Urwego rw’ubukungu n’imibereho myiza byari hasi cyane, nta burenganzira ku burezi, urwego rw’ubuvuzi ruri hasi cyane n’ibindi. Muri make, ibyangombwa bituma ubuzima bugenda neza nta byari bihari. Mu buryo bwagutse igihugu cy’u Rwanda nta mutekano cyari gifite.

Iyi poliki yashyigikiwe n’ubutegetsi bw’ibihugu bimwe na bimwe by’ibihangange byaje no kugira uruhare mu gufasha Leta gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yarimbuye abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Ngo “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe”. 01 UKWAKIRA 1990, Abanyarwanda biyemeje kugaragariza urukundo igihugu cyabo, batangiza urugamba rwo guhindura uko ibintu byari bimeze mu Rwanda. Barangajwe imbere n’umugaba w’umugabo General Fred Rwigema, bagize ubuntu butangaje baritanga, bemera kumena amaraso yabo, bagurana ubuzima bwabo igihugu ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

Abanyarwanda bose bitangiye u Rwanda, bakamena amaraso yabo, twe abakiri ku isi tuzahora tubazirikana, tuzahora tubasabira kuri Nyagasani, azabambike ikamba ry’ubutwari kuko baraze u Rwanda kuruharanira. Abakiriho kugeza n’ubu bakaba badatezuka kubaka u Rwanda turabashima kuko ubwitange bwabo bwatumye u Rwanda rutera imbere, rukaba runakomeje kwivugurura.

Inzira yo kwitangira u Rwanda yagaragayemo ibibazo byinshi ariko kwitanga bibamo kudacika intege. Nyuma y’urupfu rwa Gen Fred Rwigema, Nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ubuhanga, ubwitange, arangaza imbere RPF Inkotanyi, ahangana n’ibibazo binyuranye, arabitsinda maze u Rwanda yitangiye ararubohora.

Mu buryo bufatika, igisobanuro cy’itariki 01 UKWAKIRA 1990 kiragaragara mu buzima busanzwe bwa buri munsi muri iki gihe kubera intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, mu bukungu, mu mibereho myiza no kurwanya ubukene, mu kurwanya akarengane, mu mutekano n’ubusigire bw’igihugu, mu burezi n’ubuvuzi, mu buringanire no kwishyira ukizana, mu miyoborere myiza n’ibikorwa remezo, ubwubahane n’ubufatanye n’amahanga n’ibindi.

Ubu ngubu abarenga 50% y’Abanyarwanda ni abavutse nyuma ya 1994. Bivuze ko umuntu wese witanze kugira ngo u Rwanda rwibohore siwe wabyikoreraga. Ahubwo kwitangira igihugu bivuze gutegurira ubuvivi n’ubuvivure igihugu bazabamo gitunganye kandi gitekanye.

01 Ukwakira 1990 ni ishingiro ry’ibihe byiza turimo ubu, ni ishingiro ry’ibyo tumaze kugeraho na gahunda Abanyarwanda bagamije kandi bakomeyeho mu bihe bizaza. Cyakora kwitangira igihugu ntibihagarara, bisaba kubumbatira ibyagezweho no kuguma guharanira ibyiza biri imbere, buri muntu akabigiramo uruhare, agafatanya n’abandi.
“Wima igihugu amaraso, imba zikayanywera ubusa.”

Umusomyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

inkotanyi mwakoze ibyimana yatekerezaga kagame tuzamutora azatuyobora kujyeza ago azananira akavugati bana banjye ndananiwe

niyonteze alphonse yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

kugira vision, no kumenya icyo ushaka ukagiharanira ni ibintu byagombye kuranga buri munyarwanda, Fred wacu ntituzakwibagirwa.

Julius yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

kurota inzozi ukazigeraho si iby’umuntu ubwe, ni Imana yonyine turayisingiza kuko uyu munsi tuvuga ngo waouh!!!!!

Bagire yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

RIP Fred Rwijyema, wari intwali kabisa kandi wari umuntu ufite ubumuntu.....

Bagabe yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Iyi ni italiki itazibagirana mubuzima bw’abanyarwanda,yarikwiye kuba umunsi w’ikiruhuko tukabyina kuko ibyo twarose twabigezeho.

Gashumba yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Iyambere ukwakira muri 90 twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mugitondo cya kare twari twasesekaye.................Inzozi za Fred Rwigema atangira kuzishyira mubikorwa RIP Fred Rwigema, RIP abaguye kurugamba rwo kubohora iki gihugu, iyi taliki ntago tuzayibagirwa.

kagabo yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

mubyukuri turashima Imana yarmye Ger.fred RWIGEMA na my prst paul kagame mmwakoze cye kuturagaza ibeli nabadi bose IMANA Ibhe umigisha mwishicyana

pr.RUBANGURA yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Uyu munsi tubibuke bose dushimire Imana yabikoze, RIP Fred Rwigema gutinyura abandi, Thanks a lot Our president paul Kagame, kuva mugihugu nka amerika ukaza ugafata umuheto ugakomeza kandi uzi neza ko Rwigema yapfuye, humura nabagusebya Imana ntiyabemerera ko hari icyo uba, ukjo tukuragiza Imana mukazi kawe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

ninde wakunda igihugu akagera aho akimenera amaraso, cyangwa atinyuka kujyenda aziko agiye kumena amaraso ye, kuri izi 25ans twari dukwiye kuririmba indirimbo nshya, ishimira Imana, hakwiye kubaho thanksgiving, dushimira Imana ko nkuko yayoboye abayisilaheli ibageza ikanani bava muri egypte, natwe ntiyaturetse ituvana mumahanga itugeza muri gakondo yacu, ..............Rwanda nziza

MUCYO yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

.........ngo wata tukonde,wata tukonde kama misumali,nwele zetu zitoke kicwani hatuwezi kurudi inyuma,............tunashukulu sana, mulisonga mbele na sisi tunashukulu.

kalisa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Imyaka 25 irashize, twari dukwiye kubyina pe twishimira ko ibyo inkotanyi zaharaniye byagezweho, Paul kagame yari akwiye igihembo nyuma ya 25ans arangaje imbere abantu, ibintu bikajyenda neza kurenze ibitekerezwa, ni ukuri yarakwiye igikombe.

Hussein yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Inkotanyi cyane, ntago byali byoroshye ariko byari bikwiye, byali bikwiye ko abanyarwanda baba mugihugu cyabo batekanye, byari bikwiye ko Imana ikura abanyarwanda munkambi nyuma ya 35 ans, byari bikwiye ko Imana idusubiza mugihugu cyacu, ntago byali byoroshye, Fred Rwigema warakoze gutinyura abandi, nabakumvise nabo barakoze kwitanga

Gisa Amina yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka