Barasabwa guha uburemere ikibazo cy’abana bata ishuri

Mu nama yahuje Ministeri y’Uburezi, abashinzwe uburezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere twa Ngoma na Kirehe, basabwe gusesengura impamvu zitera abana guta ishuri.

Mu Karere ka Ngoma, imibare y’abana bata ishuri nk’uko byagaragajwe mu nama yabaye muri muri kwezi kwa 09/2015 abana 16% nibo bataye ishuri muri uyu mwaka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Rwamukaya Olivier, asaba abo bireba gihagurukira ikibazo cy'abana bata ishuri (Photo archive).
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukaya Olivier, asaba abo bireba gihagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri (Photo archive).

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yatangaje ko ikibazo cy’imibare y’abana bakomeje guta ishuri gihangayikishije uburezi mu Rwanda.

Bamwe mu babyeyi bagaragaza ko guta ishuri ku mwana biterwa ahanini n’uburangare bw’umubyeyi ariko banasaba abarezi kwita kubana kuko nabo hari ubwo impamvu zibaturukaho.

Kabatesi Daria, umubyeyi ukorera muri Gare ya Ngoma, avuga ko yatoraguye umwana waje amusaba akazi ko mu rugo maze yamubaza agasanga yarataye ishuri.

Yagize ati “Hari uburangare ku babyeyi kuko niba umwana avuye mu ishuri ntumukurikirane kugera aho agiriye mu buyaya ntacyo uba umumariye. Abarimu na bo bareke gutanga ibihano biremereye bihahamura abana.”

Uyu mwana w’imyaka 13 twasanganye na Kabatesi wamutoraguye, avuga ko yigaga ku mashuri ya Sakara ho muri Ngoma, ariko aza kurivamo kubera guhunga inkoni yakubitwaga n’umwarimu we ngo yakererewe.

Yagize ati “Mwarimu yahoraga ankubita buri munsi ngo nakererewe nuko ndivamo ntinya izo nkoni. Nabibwiye iwacu ntibabyitaho mpitamo kujya gushaka akazi ko gukora mu rugo.”

Akomeza avuga ko aramutse agize icyizere ko uwo mwarimu atazongera kujya amukubita yasubira ku ishuri.

Umunyamabanga wa Leta, Rwamukwaya Olivier, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagurukiye ikibazo cy’abana bati ishuri cyacika.

Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri babishyizemo ingufu byacika. Bakajya bamenya buri munsi abana basibye abataye ishuri bagakurikiranwa harebwa impamvu hakiri kare bitarindiriye ko umwaka urangira ngo batange raport ngo hataye ishuri abana runaka.”

Gukorera amafaranga mu kazi ko mu ngo, kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri no gukoreshwa mu yindi mirimo biza ku isonga mu bituma abana bava ishuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

yewe ntibyoroshye uwo mubare ni munini pe ari leta, ababyeyi ndetse n’abarezi bumve ko ikibazo kibareba

Kaneza yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

16% nikenshi , leta nibihagurukire bafatanye n,ababyeyi n’abarezi naho ubundi tuzashiduka umubare w’abiga n’umubare w’abataye ishuri ungana

Mado yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

dore ahandi mubindi bihugu bigira amafaranga mu mashuri abanza ,tureke kwitesha ayo mahirwe

eric ramadha yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

reka dukangurire ababyeyi gukurikirana abana babo ko bakurikirana amasomo nibiba ngombwa abayobozi bashinzwe uburezi mu bayobozi bibanze badufashe gukangurira ababyeyi kwita kubana babo

mbaraga yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

guta ishuri nuburangare bw umubyeyi kuko usanga ababyeyi bohereza umwana kwishuri ubundi bakigira bantibindeba bakumva ko akazi kabo karangiye

katabarwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

umwana w’umunyarwanda akwiye kwiga dore ko nta mafaranga yakwa, abanyarwanda iki kibazo tukigire icyacu maze tugikemure byihuse

gatare yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka