Umunyeshuri azajya yirukanwa igihe bibaye ngombwa - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi iravuga ko itakuyeyo igihano cyo kwirukanwa ku banyeshuri, ariko igasaba ko bitajya bihubukirwa ahubwo umwanzuro wajya ubanza kugishwaho inama.

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu turere twa Ngoma na Kirehe.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko imbogamizi ikibangamiye uburezi mu bigo byabo ari uko batemerewe gutanga igihano cyo kwirukana umunyeshuri, ibyo abanyeshuri na bo bakabyuririraho bitwara nabi.

Rwamukwaya asobanura ko MINEDUC itigeze ikuraho igihano cyo kwirukana umunyeshuri witwaye nabi
Rwamukwaya asobanura ko MINEDUC itigeze ikuraho igihano cyo kwirukana umunyeshuri witwaye nabi

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko bikenewe ko igihe umwana ananiranye yakwirukanwa, kuko iyo yitwaye nabi bitangira ingaruka ku myigire ye gusa, ahubwo binabangamira iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri mu karere ka Kirehe yagize ati” Ni byiza ko ibihano bibaho ngo bikebure abashaka kunanirana, kuko umuntu ntiyagira ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ngo arwane,ateze umutekano muke ngo ntabure kwirukanwa.yagoragozwa byanga akirukanwa.”

Abayobozi b'ibigo bavuga ko kuba igihano cyo kwirukana cyemewe bizatuma bamwe mu banyeshuri bazahindura imyitwarire batinya kugihabwa
Abayobozi b’ibigo bavuga ko kuba igihano cyo kwirukana cyemewe bizatuma bamwe mu banyeshuri bazahindura imyitwarire batinya kugihabwa

Rwamukwaya yabwiye abayobozi b’ibigo ko kwirukana umwana bishoboka igihe ariwo mwanzuro wa nyuma.

Yasobanuye ko icyo Minisiteri y’uburezi yanze ari ukwirukana umunyeshuri bihubukiwe, bityo asaba ko mbere yo kwirukana umwana, ikigo cyajya kibanza kikamugoragoza byananirana akirukanwa.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ntiyigeze ikuraho igihano cyo kwirukana umunyeshuri igihe bibaye ngombwa. Icyo twakoze ni ukunoza uburyo icyo gihano gitangwa ko ataricyo gikwiye gushyirwa imbere, umunyeshuri agomba kubanza akagoragozwa.”

Umwe mu ba bayobozi bitabiriye iyi nama utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko yishimiye kuba igihano kikiriho kuko kibafasha rimwe na rimwe gusubiza mu murongo abana bananiranye.

Ati”Ubundi twe abigisha muri nayini (9YBE) twari tuziko bitemewe kwirukana umunyeshuri, byatumaga hari abana babyitwaza bakananirana. Kuba bikiriho, bizatuma bikosora batinya icyo gihano.”

Rwamukwaya avuga ko mbere yo gufata icyo cyemezo cyo kwirukana umunyeshuri umubyeyi agomba kubanza kumenyeshwa iyo myitwarire y’umwana we, ubuyobozi bw’ibanze mu murenge no mu karere.

Avuga ko bizatuma inzego zose zikorana mu kureberera umwana wirukanywe kugira ngo atishora mu ngeso mbi zirimo kwicuruza cyangwa ubusinzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka