Utuzu twatekerwagamo ibidiya twabaye indiri y’ibiyobyabwenge

Abatuye mu Isantere ya Ryanyirakabano mu Murenge wa Rubengera muri Karongi, barinubira kuba utuzu twatekerwagamo ibyitwa ibidiya twafunzwe tumaze kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

Iyi santere izwi ku izina rya Ryanyirakabano iri mu Kagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubungera ho mu Karere ka Karongi ikaba igaragaramo utuzu tw’utubutike twubatse mu mbaho dushaje duherutse gufungwa n’ubuyobozi bw’umurenge kubera gucururizwamo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byitwa ibidiya.

Utuzu batekeramo bakanatekeramo ibidiya ngo twabaye indiri y'ibiyobyabwenge.
Utuzu batekeramo bakanatekeramo ibidiya ngo twabaye indiri y’ibiyobyabwenge.

Abaturage bemeza ko utu tuzu twifashishwa n’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ndetse bakaba bafite ubwoba ko bishobora gukurura urugomo n’ubujura kuko nta kindi kigaragara rukora ngo rubashe kwibeshaho.

Ntirivamunda Jean Pierre, umuturage kuri iyi santere, asanga urubyiruko ruba muri utu tuzu ruteye ikibazo.

Agira ati “Turiya tuzu two ku Ryanyirakabano, abana baragenda bakabamo nyuma yo gutoroka iwabo, akaba arimwo bibera banywa ibiyobyabwenge. Ni ikibazo kuko uru rubyiruko nta kindi kizwi kirutunze, urumva rero rushobora no guhemukira abantu cyangwa rukaba rwanabiba kugira ngo rubone amaramuko.”

Ntirivamunda kandi asanga hagashyizweho amarondo bakabuza abo bana kujyamo ndetse utu tubutike tugasenywa kuko n’ubundi tutajyanye n’igihe.

Mugenzi we, we avuga ko impamvu itera urubyiruko kunywa ibiyobyabwenge ari ukubura ikindi rukora, akavuga ko Leta yakagize icyo ibafasha bakabona icyo bakora ntibijandike muri ibyo biyobyabwenge.

Ati “Ubushomeri ni bwo ahanini bubatera kunywa ibiyobyabwenge, akanywa avuga ngo arebe ko ibibazo afite byagabanuka, Leta rero nigire icyo ibafasha kuko ni ikibazo.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ngendambizi Gedeon, avuga ko koko utwo tubutike bari badufunze kuko hatekerwaga ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Ati “Ibyo gufunga utwo tubutike koko ni byo kuko hatekerwaga ibicuruzwa byitwa ibidiya bitujuje ubuziranenge, gusa hanakekwaga ko haba hanywerebwa ibiyobyabwenge birimo urumog.”

Kugeza ubu, ibiyobyabwenge kandi bikomeje kuza ku isonga mu kuba nyirabayzana w’ubushyamirane mu miryango, akaba ari yo mpamvu Leta yakajije ingamba mu kubirwanya.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki batadufunga se niba tugaragaza ibimenyetso

Juma yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka