Abanyeshuri muri kaminuza barasabwa kuba ba rwiyemezamirimo

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) isaba abanyeshuri biga mu makaminuza kugira umuco wo kwihangira imirimo bagafasha leta kugabanya ubushomeri mu gihugu.

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, nibwo Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT Mbabazi Rosemary, yabisabye abanyeshuri ba rwiyemezamirimo n’abandi b’abacuruzi bari bahuriye mu marushanwa yo kugaragaza imishinga myiza.

Ruzibuka Priscille uhagarariye Spark, ari gutanga ibihembo.
Ruzibuka Priscille uhagarariye Spark, ari gutanga ibihembo.

Ayo marushanwa yari yahuriyemo abagera kuri 60, yaje gutsindwa n’abagera kuri 15 gusa. Abo bakazafashwa mu kubona inkunga y’amafaranga mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo.

Rosemary Mbabazi yaboneyeho gukangurira izindi kaminuza kgira umuco wo gufasha ba rwiyemezamirimo bahiga kugira ngo bafashe mu guhangana n’ubushomeri mu gihugu.

Murenzi mu bihembo yahawe arimo umudasobwa, modem ya 4G, Scanner na Projector.
Murenzi mu bihembo yahawe arimo umudasobwa, modem ya 4G, Scanner na Projector.

Yagize ati “Turashishikariza ama kaminuza zose, gushiraho gahunda y’uburwiyemeza mirimo , ariko bagashiraho abarimu bazajya babikurikirana na nyuma yo kubahemba kugira ngo bakomeze batere imbere.”

Murenzi umunyeshuri watsinze amarushanwa.
Murenzi umunyeshuri watsinze amarushanwa.

Murenzi Michel umunyeshuri muri kaminuza ya UTB (University of Tourism and Business studies) yahoze yitwa RTUC, yavuze ko ayamarushanwa azamufasha kuzamura ubucuruzi bwe bwo gutunganya amafoto yatangiye mu 2008.

Yagize ati Kuko maze gutsinda bizamfasha kongera ubushobozi mu bucuruzi bwanjye, bityo nkazongera abandi bakozi, kuko mfite umukozi uhemba ibihumbi 50 Frw bya buri kwezi.”

Murenzi arashishikariza urundi rubyiruko kwihangira imiro, kandi bagakunda ibyo bakora kugira ngo barusheho gutera imbere.

Abari bashinzwe gutanga amanota.
Abari bashinzwe gutanga amanota.

Kabera Callixte umuyobozi mukuru wa UTB yavuze ko amahiganwa hagati y’abanyeshuri n’abacuruzi (Business plan competition), bamaze kubikora inshuro ebyiri mu myaka ibiri ikurikirana.

Ati “Abatsinze tuzabaha inkunga y’amafaranga ndetse abarimu bazabafasha kugeza igihe imushinga yabo banki izabaha amafaranga kuko dufite abarimu babihuguriwe.”

Umwaka ushize muri ayamarushanwa uwa mbere yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50, abandi bagenda batwara miliyoni 10.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni University of Tourism, Technology and Business Studies ( UTB) kabera callixte ni Rector usobanutse

rukara yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka