Umuhanda ngo wongereye ubuhahirane n’agaciro k’umusaruro
Umuhanda Sashwara Kabatwa watumye abaturage b’Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu babona ibicuruzwa bitabahenze kandi unongerera agaciro ibirayi bihera.
Batenderana Antoine, umwe mu batuye uyu murenge, avuga ko uwo muhanda kuva wakorwa mu imyaka ine ishize watumye babona akamaro gakomeye k’ibikorwa remezo.

Agira ati “Uwo muhanda waradufashije kuko nko kubyerekeranye no kugurisha umusaruro w’ibirayi,abacuruzi baje kubirangura baraza bakabipakira nta kibazo kivutse mu muhanda.”
Yongeraho ko uwo muhanda wanatumye ibicuruzwa bitandukanye bajyaga babona bibahenze,kuri ubu bihagera mu buryo bworoshye bakabibona ku giciro cyiza.
Avuga ko ubusanzwe bakoraga urugendo rurerure bajya gukoresha ibikoresho by’ubwubatsi nk’inzugi, ahitwa ku Ikora cyangwa mu Ijenda ariko kugeza ubu ngo byaroroshye,basigaye babikoreshereza i Kabatwa.
Ati “Ku byerekeranye n’ubwubatsi,ibikoresho bitugeraho na bwo ku buryo bworoshye cyane,kubera ko umuhanda ni mwiza, imodoka zikorera amatafari, zikikorera ibitaka zikazana zigashyira ku muryango w’umuturage hanyuma kubaka bikaba bimworoheye cyane.”
Ndagijimana Alphonse, na we, avuga ko uyu muhanda waje ukenewe kuko byorohereje cyane ubwikorezi cyane cyane ubw’umusaruro w’ibirayi uboneka muri ako gace ngo binatuma icyo gihingwa gihabwa agaciro.
Ati “Ubu n’amakamyo araza ashobora gupakira Toni 30 z’ibirayi. Kubera umuhanda ari mwiza, ntizishobora guca rasoro.”
Hari n’abavuga ko ngo batagitinya kujya gukorera ahariho hose babonye ikiraka kuko uyu muhanda ubahuza na Kaburimbo ahitwa Sashwara kandi hakaba haboneka uburyo bwo kugenda bworoshye.
Bavuga ko kuba Sashwara ujya Kabatwa ubu asigaye ari amafaranga 500 kuri moto mu gihe hambere yashoboraga kurenga n’amafaranga 1000 bitewe n’uko umuhanda wari urimo amakoro,udakoze neza.
Nubwo abaturage bishimira ibikorwa remezo,icyo basabwa n’ubuyobozi ngo ni ukubibungabunga bikarushaho kubagirira akamaro kuko biba byaratwaye amafaranga menshi Leta hagamijwe iterambere ry’abaturage.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aka niko kamaro k’ibikorwa remezo kongerera abaturage ubuhahira, nabo icyo basabwa ni ukubisigasira