Imirenge irimo udusantere niyo igaragaramo ibyaha cyane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko imwe mu mirenge irimo udusantere ariyo iza ku isonga mu kugira umubare w’ibyaha byinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabwiye Kigali Today, nyuma y’inama y’umutekano yasuzumaga uko ibyaha byakozwe mu kwezi kwa Nzeri 2015.

Mu dusantere niho hakunze kuvumburwa ibiyobyabwenge.
Mu dusantere niho hakunze kuvumburwa ibiyobyabwenge.

Avuga ko bimwe mu byaha biza ku isonga muri iyo mirenge birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo n’ubujura bwibasiye ahanini amatungo mu ngo z’abaturage.

Yagize ati “Imirenge irimo udusantere ahanini niyo ikunze gusimburana mu myanya y’imbere mu kugira ibyaha byinshi.”

Murenzi avuga ko mu nama bakoze hafatiwemo ingamba zo kurushaho guhashya ibyo byaha bikorerwa hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Nyanza hakorwa amarondo n’ibindi.

Ku kibazo kirebana n’uko ingamba zihora zifatwa ariko ibyaha ntibigabanuke yatangaje ko hari abantu baba bararitswemo n’ikibi bahanwa ariko ntibahinduke.

Ati “Bene abo bantu ahanini baboneka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bakeka ko bibinjiriza amafraanga bakanga kubireka na nyuma yo guhabwa ibihano.”

Yasabye ko kurwanya ibyaha bitaharirwa inzego z’umutekano gusa asaba n’abaturage kubigiramo uruhare bafatanya n’inzego zibegereye bakazitungira agatoki kandi baziha amakuru y’icyo aricyo cyose cyawuhungabanya.

Mu karere ka Nyanza mu kwezi gushize kwa Kanama raporo ihuriweho n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere yerekana ko hakozwe ibyaha 26 naho muri uku kwezi kwa Nzeri 2015 hakaba harakozwe ibyaha 22 byiganjemo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka