Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frank Spittler yavuze ko azasezera ku mwuga wo gutoza nyuma y’uko amasezerano y’umwaka afite yo gutoza Amavubi azaba arangiye mu mezi abiri ari imbere.
Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Musonera Germain, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024 kugera tariki ya 09 Nzeri 2024, mu karere ka Ngoma, amatungo yuza 18 ni yo amaze kugaragarwaho indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever) ndetse rimwe rikaba rimaze guhitanwa n’iyi ndwara.
Nyuma y’imyaka umunani atarebera umupira w’amaguru w’amakipe y’imbere mu Gihugu kuri stade, kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Ahitwa i Higiro mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, hari urubyiruko rwiyegeranyije rugamije kuzana impinduka aho rutuye, none mu byo rukora harimo n’udutebe dufasha abana bavukanye ubumuga kwicara, guhagarara no kugenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko inzego z’Umutekano zikomeje gushakisha umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gisaba ko hatangira gukorwa ubukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mirenge yegereye umupaka ku ndwara ya cholera yiyongera mu gihe cy’imvura.
Umuhanzi wo muri Tanzania, Joseph Haule wamamaye cyane mu Karere nka Professor Jay, yamaganye ibihuha bitandukanye by’abantu bakwirakwije amakuru y’uko yitabye Imana.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, yatangije ku mugaragaro imirimo y’iyubakwa rya Kigali Innovation City, uyu ukaba ari umushinga wo kubaka urusisiro rw’ibikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro mu Karere ka (…)
Mu gihe imirimo yo kubaka za Maternité ku bigo nderabuzima birimo ibitari bizifite n’ibyagiraga izitakijyanye n’igihe byo mu Karere ka Musanze irimbanije, ababigana biganjemo abo mu Mirenge biri kubakwamo n’iyo bihana imbibi, bari mu byishimo by’uko niziramuka zuzuye zigatangira gutanga serivisi ku bazigana, ingendo ababyeyi (…)
Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu Burengerazuba bwa Kenya byemeje ko Dickson Ndiema, wahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere.
James Earl Jones, wabaye icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri filime zitandukanye yakinnyemo zirimo ‘Coming to America’, yitabye Imana afite imyaka 93.
Miliyoni 508 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gushorwa mu kubaka ibiraro 11 by’amabuye, biramba kandi byubatswe mu buryo bugezweho budahenze.
Ku munsi w’itangira ry’umwaka w’amashuri tariki 09 Nzeri 2024, ku mashuri n’ahakorera Ikigo cy’Imari cya Umwalimu SACCO, hiriwe umubyigano w’ababyeyi bavuga ko babuze uko bishyurira abana ishuri, cyane cyane abajya gutangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasobanuye ko kuba hari inka 27 zari zimaze hafi icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare, byatewe no kuba ba nyirazo bari barabuze byongeye kandi zimwe zikaba nta rupapuro rw’inzira zari zifite n’izari zirufite zikaza nyuma.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka yaraye ibereye mu Karere ka Kicukiro ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024 ahazwi nka Kicukiro Centre uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, yaguyemo abantu batatu barimo motari umwe n’abakobwa babiri bose bari kuri za moto.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na kapiteni wayo bavuga ko biteguye gutanga ibishoboka byose mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 uzabahuza na Nigeria (Super Eagles) kuri uyu wa Kabiri.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Israel yarashe ibisasu byinshi muri Siriya byahitanye abantu 18.
Hafi saa moya z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Kicukiro Centre uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze imodoka na moto abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse n’ibinyabiziga birangirika.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko nubwo hari ibyakozwe mu kugabanya ibyangiza ikirere ariko u Rwanda rugiye kongera imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kubona ibicanwa bidahumanya ikirere.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 38 kuri 35, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu gihugu cya Tunisia.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Amasuzuma mu bogo by’amashuri abanza n’ayisumbuye NESA, kirahakana ko nta karengane, n’ivangura byabayeho mu guhsyira mu myanya abanyeshuri barangije umwaka wa mbere w’amashuri abanza, bimukira mu wa mbere w’ayisumbuye, cyangwa umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bajya mu mwaka wa kane.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umuyoboke mukuru w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, washimuswe, agakubitwa bikomeye ndetse akanemenwa aside mu isura.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’amasuzuma y’amashuri abanza y’ayisumbuye NESA, buratangaza ko kubera ko hari ababyeyi baherekeje abanyeshuri bajya kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye, byatumye ingendo zabo zibangamirwa.
Bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu y’amashuri abanza bitabiriye ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ yakozwe mu biruhuko, baravuga ko iyi gahunda bayifashe nk’igihano bahawe cyo kuba barigishije abana bagatsindwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 45 biyita ‘Abameni’ bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.
Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yagargaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kurengera ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko ajyanye no kubibungabunga.
Mu Mujyi wa Kigali munsi y’ikibuga baparikamo imodoka nto, imbere y’inzu izwi nka ‘Downtown’ imodoka y’ijipe itari irimo umuntu yimanuye, iragenda irenga umukingo, igwa mu muferege wa sima uri ku muhanda muto w’ibumoso umanuka uva kuri Downtown.
Mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ishuri rya ruhago ‘Gatsibo Football Center’, rizafasha mu kuzamura impano za ruhago ziba muri aka gace gakomokamo abakinnyi benshi bakomeye uyu munsi.
Gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yabanjirijwe no gushaka ubundi butaka buzubakwaho umudugudu w’icyitegererezo, uzatuzwamo imwe mu miryango 510 yo mu Karere ka Musanze ifite ubutaka muri zone izagurirwaho iyi Pariki.
Muri gahunda y’iterambere ry’u Rwanda yiswe NST2 intego y’u Rwanda mu Cyerekezo 2050, ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.
I Kigali harimo kubera inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) yibanda ku butabera burengera ibidukikije. Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”. Iyi ni nama ngarukamwaka ku Butabera, (…)
Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda no kwitwarararika ku makosa bakora mu muhanda byumwihariko igihe bageze mu masangano y’imihanda n’ahagenewe kwambukira abanyamaguru ‘Zebra cross’.
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseau des Femmes), riravuga ko mu itegeko rirebana n’ubuzima bw’imyororokere hakigaragaramo imbogamizi, ahanini zibuza abana guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere badaherekejwe n’ababyeyi.
Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix-Rouge), watangaje ko nibura abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Isiolo Girls High School, riherereye mu Mujyi wa Isiolo rwagati muri Kenya.
Icyimpaye Jeannette amazina yahawe n’umuryango wamutoraguye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukanamurera, aracyashakisha umuryango we bwite kuko kutawumenya bikimugiraho ingaruka.
Nk’uko Kigali Today ikomeza kubakusanyiriza amateka y’ahantu hatandukanye hafite amateka yihariye mu bihe byo hambere, yabegeranyirije n’amateka yo ‘Ku cya Rudahigwa’ mu Karere ka Nyagatare.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeje igishushanyo mbonera cy’imiturire igereranywa na paradizo kandi ibana neza n’ibidukikije (Green City Kigali) muri Kinyinya, abahatuye baribaza byinshi kuri uwo mushinga uzahindura uburyo batuyemo.
Maj Gen Alex Kagame, wari umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique, yaherekanyije ububasha Maj Gen Emmanuel Ruvusha ugiye kumusimbura kuri izo nshingano.
Umuturage wo mu Murenge wa Rwempasha, Mwendo Alex, avuga ko inka ze zimaze icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare kubera impamvu atazi kuko aho yazikuye n’aho zajyaga hazwi nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’inzira.
Abaturage batuye mu Mijyi yegereye Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum bahunze ku bwinshi nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta zihanganye n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces, RSF.
Abaturage bivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali n’abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinyababa mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, barashima Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko ibigo nderabuzima byabo, bihawe (Ambulance) imbangukiragutabara.
Mu Karere ka Kirehe, imvura nkeya ivanze n’umuyaga mwinshi iguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, isize isambuye ibyumba by’amashuri 11 kuri Groupe Scolaire Migongo, Akagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye.
Umujyi wa Nyanza washinzwe mu mwaka w’1899, ubwo umwami Yuhi V Musinga yahaturaga, akahagira umurwa uhoraho w’Abami, bitandukanye n’uko mbere ye Abami b’u Rwanda bagendaga bimuka, ari yo mpamvu kuri ubu bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 umaze ushinzwe.
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Polisi y’Igihugu n’abagenda ku magare (abanyonzi n’abo bayatwaraho), bagaragaza ko bimwe mu biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa benshi harimo iziterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga babisikana mu mihanda no kugenda nabi kw’abakora akazi ko gutwara abantu ku igare.
Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abatwarirwa ibishingwe byo mu ngo, bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi nyaramara ingano yabyo iba atari imwe.
Perezida Paul Kagame yunamiye, Araya Assefa witabye Imana afite myaka 89, uyu akaba yaramuhagarariye nk’umubyeyi we (Se), mu bukwe bwe na Jeannette Kagame.
Abasirikare 22 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubugenzacyaha ku bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.