Babyeyi, harya ubu burere bwa telefone buzaduha musaruro ki?
Babyeyi, Banyarwanda, Banyarwandakazi, saa 03h57 z’igitondo nari maze akanya mu buriri nabuze ibitotsi, ndabyuka nicara muri salon, ndavuga nti reka nandike ibimbabaje.

Nkanguwe no kubabwira ngo niba uri umubyeyi, ufite umwana muto wabyaye cyangwa se urera, reba neza uburere urimo guha umwana wawe.
Uburyo turimo turera u Rwanda rw’ejo, njye mbona buteye agahinda! Munyihanganire kuvuga gutya, si ukubasuzugura cyangwa kuvuga ko ntacyo mukora. Mukora umurimo mwiza rwose ariko hari ibitagenda.
Babyeyi! Aba bana barereshwa telefone baragana he? Aba bana barereshwa televiziyo (télévision) na mudasobwa (computer) mu mafilime y’ubwoko bwose, udasize n’ay’urukozasoni baragana he?
Mubyeyi, uyu mwana ureberera wamuhitiyemo ibyo akura areba kandi akunda, bifite umumaro, aho kumwangiriza ubwonko ku myaka mito cyane, kandi bizagira ingaruka ku buzima bwe bwose!

Babyeyi, ni gute umwana w’imyaka itatu y’amavuko ikintu azi gusa ari uguterana imigeri, gutunga abantu ibintu bitandukanye ngo arabarasa no gutukana, kubera ko yarezwe na Younger, Junior na Kirabiranya mu gasobanuye!
Umwana agaterana imigeri cyangwa ingumi rwose, akarasana, agatukana mukishima mugaseka ngo muriho murarera! Urarera Tayzon se wenda ngo azavemo umuteramakofi mwiza? Njye rwose ubu narumiwe!
Papa yaguze televiziyo mu 1995, bishobora kuba ari kera cyangwa vuba biraterwa n’uko ubyumva cyangwa igihe wayiboneye, kuva icyo gihe kugera uyu munsi sindabona televiziyo icanye saa yine z’igitondo uretse ku minsi mikuru y’Igihugu wenda nibwo yaturekaga!
Birazwi ni ihame mu rugo iwacu kureba televiziyo ayo masaha, kirazira kandi mbona byaradufashije. Hanyuma mubyeyi, urareka umwana akirirwana na televiziyo (filmes) kuva mu gitondo kugera nimugoroba ukaba umwitezemo iki kandi? Uzi ko burya ngo iyo urebe televiziyo, ubwonko buba buri muri ’temps mort’ (Nabyumvise muri Wari uziko, ikiganiro cya Radio Rwanda) hahahahah!

Babyeyi mumfashe munsubize! Kuva ryari telefone zibasimbura mu kurera abana mwabyaye? Ku buryo rwose ubu telefone ariyo nshuti magara y’umwana wawe? Ni yo akunda kuruta ibindi, ni yo imuhoza arize, umwana areba iki muri telefone ko nta muntu agira ahamagara ?
Babyeyi ko muri abasirimu, mugura rwose ibyangombwa by’umwana (berceau, tapis, décoration, ibikinisho) mu gutaka icyumba cy’umwana ku mafaranga menshi, kuki mudashyiramo agatabo kamwe azakura areba, akinisha, ukamusomera ngo akure abikunda? Kuki utamugurira gitari, piano se, ibindi bintu byinshi by’ingenzi byamufasha? Ukamuririmbira se cyangwa ukamubwira ibitekerezo!
Babyeyi mbibutse ko umwana akunda ibyo abona, agakora ibyo atozwa ndetse agakurikiza abamurera! Ubwonko bw’umwana buba bwera, byose akurana ni wowe murezi ubiteramo. Gerageza umuhe ibimwubaka.

Umunyarwanda yarabivuze ati "uburere buruta ubuvuke" kandi "igiti kigororwa kikiri gito".
Murabihutishiriza mu ma ’crèches’ na ’gardiennes’ ariko mu rugo nta kintu bahasanga pe! Mwabahariye abakozi, telefone na televiziyo! Kandi burya ngo nta kiruta ubwenge bwo ku ishyiga (bwo mu rugo).
Babyeyi, n’Ijambo ry’Imana rirabivuga (ku baryemera) ngo "Toza umwana wawe inzira anyuramo, azarinda asaza atarayivamo" aho byanditse icyakora simpise mpibuka, mwaza kumfasha! Gusa uwo ukuri iruhande uramutoza izihe nzira?
Ntimundakarire, twajyaga inama icyakora ababikora neza, bakarera uko bikwiriye Imana ibahe umugisha rwose!
Mbonereho gushimira ababyeyi banjye, mwakoze umurimo wanyu neza kandi ukomeye cyane, ntako mutagize, ubu bitunaniye twaba twizize rwose! Ndabakunda cyane, muri intwari, Imana ibahe umugisha mwinshi!
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi inkuru nk’izi nizo sosiyete ikeneye rwose urakoze mwanditsi kuduhwitura.Ababyeyi turi guteshuka ku nshingano kdi abenshi babyibonamo Bazi ko ngo ari urusirimu.Ni byiza gutoza umwana indangagaciro Nyarwanda ,igihe amara kuri telephone cg kuri television mwigishe gukora uturimo duto two mu rugo tujyanye n’imyaka afite.Birababaje kubona umwana ajya secondaire ataramenya kwifurira imyenda,gusasa n’ibindi aba agomba gukora ngo yiyiteho.
NIBYO BYIZA KUJYA INAMA KANDI IBI ABABYEYI BARABIBUZWA AHO BISHOBOKA HOSE YABA MUNAMA BAGIRWA ZITANDUKAnye ARIKO NTIBUMA KANDI UGASANGA URUHANDE RUNINI ARI ABIZE IBIJYANYE N’ UBUZIMA BWO MUMUTWE CYANGWA BAVURA INDWARO ZO MUMUTWE . NTAGIKOSOWE TURAGOSORERA MURUCACA . NOYE AYO!