Gukorana na Tshisekedi ni kimwe mu bintu nabonye bikomeye - Kagame

Perezida Kagame yavuze ko gukorana na Perezida Felix Tshisekedi ari kimwe mu bintu yabonye bikomeye cyane.

Perezida Kagame yari abajijwe igihe aheruka kuganirira na mugenzi we Congo, maze avuga ko bavuganye muri Nzeli 2022.

Kagame yagize ati "ntabwo ndwanya igitekerezo cyo kuba navugana na we, ariko byaba bisaba ko tuvugana ibifitiye akamaro ibihugu byacu byombi, biganisha ku gukemura ibibazo.Ibyo nta kibazo binteye."

Icyakora Kagame yasobanuye ati "gusa gukorana na Tshisekedi mugapanga, ni cyo kintu nabonye gikomeye kurusha ibindi. Jyewe ndashaka rwose no kumva umuntu wanyomoza akambwira ko bakoranye bigakunda. Mwumvikana ikintu, ariko yasohoka icyo mwavuganye kikaba kiribagiranye, cyangwa kigahindurwa, cyangwa se akanavuga ati reka ibyo ntabyo twavuze."

Kagame banamubajije icyo yabwira Tshisekedi baramutse bongeye guhura, maze aravuga ati "Namubwira nti ntiwari ukwiye kuba Perezida w’iki gihugu cyiza. Nitwongera guhura nzabimubwira."

Perezida Kagame yavuze inkuru ya Tshisekedi ubwo yabaga mu Bubiligi afite umuntu acururiza Pizza ariko ngo ntagire imyitwarire myiza.

Yagize ati "uwo musaza w’Umutaliyani yumvise ko Tshisekedi yabaye Perezida w’igihugu arumirwa ati ubwo koko azabamarira iki?"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka