Mu mukino wari indyankurye wanasabye ko hashyirwaho iminota y’inyongera, ikipe ya APR BBC yawusoje itsinze Patriots BBC amanota 101 kuri 93, maze amakipe yombi ahita banganya umukino umwe kuri umwe mu ruhererekane rw’imikino irindwi ya kamarampaka igomba gutanga uzegukana igikombe.
Abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, barishimira kuba bujurijwe ibiro by’Umurenge bijyanye n’igihe, ugereranyije n’inyubako bari basanzwe bakoresha ishaje yahoze ari iya Komini Nyamabuye bagasaba ko bijyana no guhabwa serivisi zinoze.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Comoros, yatangaje ko Perezida w’iki gihugu cy’Ikirwa, Azali Assoumani yakomerekeye mu gitero cy’umuntu witwaje icyuma.
Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Pop, Justin Randall Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara imodoka yasinze ahanishwa gutanga amande no kumara amasaha 25 akora imirimo nsimburagifungo.
Abacururiza muri Santere y’ubucuruzi ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bamaze iminsi itatu bafungiwe ubucuruzi bwabo kubera kutagira imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM, ibintu byateye igihombo kuri benshi cyane abacuruza ibisaza vuba.
Inzoga isembuye ya PRIMUS yatangiye gukorwa n’Uruganda rwa Brasseries, Limonaderies et Malteries SARL (BRALIMA) guhera mu 1923, mu mujyi wa Léopoldville mu cyahoze ari Congo Bélge ku bukoloni bw’Ababiligi, nyuma gihinduka Zaire nyuma y’ubwigenge. Ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abantu benshi bakoresha Gaze mu guteka amafunguro atandukanye ariko ntibamenya bimwe mu bintu by’ingenzi bakwiye kwitwararika igihe batetse.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40.
Uwari Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu yamaze kwegura ku mirimo ye, bivugwa ko ari impamvu z’uburwayi
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iributsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa, zihoraho haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu gihe umwana agize ibyago byo gutwara inda atateganyije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko n’ubwo uburezi bw’u Rwanda hari intambwe ishimishije bumaze kugeraho ariko butaragera ku rwego bwifuzwaho nk’uko bigaragara ahandi hirya no hino.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.
Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, hafatiwemo imyanzuro y’agateganyo yuko abakozi basubira mu kazi ku bibuga by’indege.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yafashe umwanzuro wo gusesa Inteko ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari icyizere cyo kugera ku ntego ziyemejwe gishingiye ku batanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, nyuma y’uko ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bumaze gukusanya arenga miliyoni 143Frw muri miliyoni zirenga 315Frw iyi Minisiteri yemerewe.
Abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), baravuga ko mu Rwanda hose hari toni zirenga 100 z’impu ziri kwangirikira mu bubiko kuko zitemerewe kugurishwa hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kandi isoko rya EAC na ryo rikaba ari ritoya.
Mu Kagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, haravugwa amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, ingo zirenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) zitari zifite amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri aka Karere no kugeza amashanyarazi kuri bose.
Abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi baritegura guhurira mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan mu nama ya mbere nini y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) izaba guhera tariki 11 – 22 Ugushyingo 2024.
Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Albert Bourla, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Pfizer rukora imiti n’inkingo, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje, baganira ku bufatanye mu kugeza ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar Cephus ukoresha amazina ya Cardi B mu muziki, yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye na n’umugabo we Offset yamaze gusaba gatanya.
Abaturage 20 bo mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baguye mu gitero cyagabwe n’abakekwa kuba inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, urwanya ubutegetsi muri Uganda.
Abana 150 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze biganjemo abiga mu mashuri abanza, bari barabuze uko basubira kwiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri, babishyikirijwe bahita barisubiramo.
Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’Igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex cyangwa Sanitary Pads byagabanuka, kuko kuba bihenze bitaborohera kubikoresha.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro Beat, Iyamuremye Jean Claude wamenyekanye nka Dr Claude, avuga ko nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’uko hari abari batangiye kuvuga ko yawuretse, kuko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2014.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko imiryango 177 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itishoboye ari yo ikeneye kubakirwa amacumbi mashya mu gihe 540 ikeneye gusanirwa naho 28 yo imirimo yamaze kurangira.
Umuraperi w’Umunyamerika, Sean Combs Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, yongeye kuregwa ibirego bishya bijyanye no guhohotera no gukorera ibya mfura mbi abagore.
Bamwe mu bahagarariye Kaminuza zigenga mu Rwanda baratangaza ko baheruka batora Umusenateri uzihagarariye muri Sena, kuko nk’uherutse gutorwa arangije manda y’imyaka itanu hari aho ataragera ngo bamuture ibibazo bafite.
Nk’uko Kigali Today igenda ibakusanyiriza ahantu habumbatiye amateka atandukanye yabegeranyirije ayo ku Isoko rya Rukira ryacururizwagamo abacakara babaga bafashwe bunyago bakajyanwa gucuruzwa mu bihugu by’Abaturanyi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Umuturage witwa Nahimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kanombe w’Akarere ka Kicukiro, aravuga ko yabujijwe kubyaza umusaruro ubutaka yaguze muri site iherereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu buryo we yita akarengane.
Korali Family of Singers yo muri EPR Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, yateguye igiterane yise ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ cyitezweho guhembura imitima ya buri cyiciro cyose cy’abagize umuryango, binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry’Imana no mu bikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru yo kubana kwabo mu kwezi kwa 10 (…)
Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’, wazamuye abakinnyi benshi kuva mu buto bwabo muri ruhago Nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, mu Karere ka Kicukiro hafi y’Ibiro by’Akarere, habereye impanuka.
Umukino wa mbere mu ya kamaramappaka (Playoffs) wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC yuma yo gutsinda APR BBC amanota 83 kuri 71.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, Visi Perezida we Kamala Harris, na Donald Trump wigeze kuyobora Amerika, bunamiye abahitanywe n’ibitero by’iterabwoba byo ku ya 11 Nzeri 2001.
Abagenzuzi bwite b’imari barasaba ko ubuyobozi bw’ibigo bubaha agaciro kuko zimwe mu mbogamizi bagaragaza zirimo kuba ab’imbere muri ibyo bigo, usanga nta gaciro bahabwa kugira ngo babe aba mbere mu kumenya amakuru y’ibirimo kuhabera.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Bwana Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’Uburezi yasimbuwe kuri uwo mwanya na Bwana Joseph Nsengimana, Twagirayezu agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yagaragaje ko amateka Igihugu cyanyuzemo yasize amasomo akomeye arimo no kwihesha agaciro n’ubudaheranwa.
Umurambo w’umusore w’imyaka 28 witwa Tuyisenge, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu yabagamo iperereza ku cyamwishe rihita ritangira.
Myugariro w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyiye Brera Strumica yo muri iki gihugu.
Umukandida ku mwanya wa Perezida Kamala Harris w’Umudemokrate na Donald Trump w’Umurepubulikani bahuriye mu kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n’abanyamakuru ba televiziyo mu nzu yitiriwe itegeko nshinga, Kamala Harris ashinja Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu (…)
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itegereje kumva uko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) izarwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ibone gufata umwanzuro w’icyakorwa mu kurinda umutekano.
Itariki 11 Nzeri 2001, ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho umutwe wiswe uw’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone nyuma yo gushimuta indege enye za Amerika zifashishijwe mu gusenya iyo miturirwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 abagenzi bari ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya kiri mu murwa mukuru wa Nairobi babuze uko bagenda kubera imyigaragambyo y’abakozi yamagana ko leta ya Kenya igiye kugikodesha na kompanyi yo mu Buhinde.
Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya muri Kenya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport), kubera imyigaragambyo y’abakozi ikomeje kubera kuri icyo kibuga.
Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Ntwari Fiacre wagaragaje urwego rwo hejuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, avuga ko ku giti cye yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ndetse ukinira ikipe nziza.
Abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Bangladesh, bashimye intambwe nziza u Rwanda rwagezeho mu kugira inzego z’umutekano zikora kinyamwuga kandi ziteye imbere, bifuza kugirana ubufatanye narwo mu bijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mashuri ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Serena Marie Gomez w’imyaka 32 yahishuriye abakunzi be ko kubera ibibazo bitandukanye yagize by’ubuzima adashobora gutwita ngo abyare.
Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyirije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.