Igiciro cya Gaz, imbogamizi mu kubungabunga ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yavuze ko ikiguzi cya Gaz kiri hejuru kikiri imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije.

Guhenda kwa Gaz biracyari imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije
Guhenda kwa Gaz biracyari imbogamizi ku kubungabunga ibidukikije

Ibi Minisitiri yabigaragaje nk’imwe mu mbogamizi ituma abaturage bagitema ibiti byo gutwikamo amakara, ndetse n’inkwi zo gucana kandi biri mu byangiza ibidukikije.

Depite Nzamwita Deogratias yabajije ingamba bafite, mu kugabanya inkwi n’amakara bicanwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, maze Minisitiri Uwamariya agaragaza ko hakiri urugendo kuko ikiguzi cya Gaz kikiri hejuru, ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.

Ati “Ntabwo ari buri muturage wese wakwigondera Gaz yo gucana, kuko ubushobozi bwabo ari buto ugereranyije n’igiciro cyayo. Turimo turareba ko hashyirwaho uburyo gaz yagurwa nk’uko amakara agurwa, umuntu akajya ahabwa ihwanye n’ubushobozi afite”.

Minisitiri Uwamariya avuga ko ingamba zafashwe zidatanga umusaruro uko bikwiye, akavuga ko gucana inkwi bikigaragara mu bigo by’amashuri no mu magororero, kuko usanga aribo bagikoresha nyinshi.

Minisitiri Uwamariya Valentine mu biganiro n'Abadepite
Minisitiri Uwamariya Valentine mu biganiro n’Abadepite

Yasobanuye ko impamvu ibigo by’amashuri ndetse n’amagororero badakoresha Gaz, bituruka ku kuba badafite ibikoresho byifashishwa mu guteka kuri iyo Gaz, kuko bisaba guteka inshuro nyinshi kandi batekera abantu benshi.

Yatanze urugero rw’ishuri Minisiteri y’Ibidukikije yasuye, basanga bakoresha toni imwe ya Gaz ifite agaciro ka 1,400,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, bakoresha ku gihembwe, ariko bakoresha inkwi bagatanga Miliyoni zisaga 3Frw ku gihembwe.

Ati “Tuvuge n’iyo bagura toni ebyiri zaba zihendutse ugereranyije no gukoresha inkwi. Ariko imbogamizi bari bafite ni ukubona ibikoresho byo gutekesha bijyanye no gukoresha Gaz”.

Minisitiri Uwamariya yagaragaje ko ugereranyije Gaze iri mu gihugu n’abakwiye kuyikoresha, usanga idahagije hakwiye kongerwa ingano yayo.

Ingo 50,000 zizageragerezwaho kugura Gaz ku bilo aho kugura icupa ryose

Minisitiri Uwamariya yatangaje ko mu gihugu hose hagiye gukorerwa igerageza ku ngo ibihumbi 50, ryo kureba niba abaturage bafashwa kugura Gaz ku biro, bijyanye n’amafaranga bafite, aho kugura icupa ryose nk’uko bisanzwe bikorwa.

Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ingamba zihari mu gukemura icyo kibazo
Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ingamba zihari mu gukemura icyo kibazo

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izafatanya n’abafatanyabikorwa bayo, bakareba ko umuturage yabona Gaz yo gutekesha hakurikijwe ubushobozi afite.

Ati “Ubu buryo nibukunda buzafasha abaturage bafite ubushobozi bucye kubona gaze yo gutekesha, bityo batandukane no gucana inkwi n’amakara, bakomeze kurengera ibidukikije”.

Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ingamba zihari mu gukemura icyo kibazo
Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ingamba zihari mu gukemura icyo kibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki gitekerezo ni ingenzi buri wese aguze ibiro ashoboye no mucyaro bareka gucana inkwi n’amakara

Munyaneza Robert yanditse ku itariki ya: 11-03-2025  →  Musubize

Leta ijye itangaza igiciro cya gaz nkuko bikorwa Kuri mazutu na esance Kuko usanga ibiciro bitangana hose

Murego yanditse ku itariki ya: 11-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka