APR FC na Rayon Sports zongeye kugwa miswi (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20, wabereye kuri Stade Amahoro banganya 0-0 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

APR FC na Rayon Sports zongeye kugwa miswi
APR FC na Rayon Sports zongeye kugwa miswi

Ni umukino warimo imibare myinshi ku makipe yombi, dore ko yagiye guhura Rayon Sports ifite amanota 42 ku mwanya wa mbere mu gihe APR FC yari ifite amanota 40 ku mwanya wa kabiri. Ibi ni byo byatumye nk’uko bimaze kumenyerwa, umukino utari ushamaje mu mikinire ku mpande zombi ngo amakipe abe yanezeza ibihumbi byari byaje kuwureba.

Igice cya mbere cyaranzwe n’ishoti rimwe rigana ku izamu, ari naryo ryaranze umukino, Hakim Kiwanuka yateye ku munota wa 14 ariko rigashyirwa muri koruneri n’umunyezamu Khadime Ndiaye. Ikipe ya Rayon Sports yafashwaga cyane na Muhire Kevin, umukinnnyi w’ingenzi muri iyi kipe mu gihe APR FC Mahmadou Lamine Bah ukina ayobora umukino, atari mwiza nk’uko bimaze iminsi.

Igice cya kabiri nacyo ntacyo cyahinduye ku byishimo by’abakunzi ba ruhago, dore ko nta shoti na rimwe rigana mu izamu ryatewemo. Ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka ishyiramo Mugisha Gilbert na Dauda Yussif, ikuramo Hakim Kiwanuk na Lamine Bah mu gihe Rayon Sports yakuyemo Abeddy Biramahire igashyiramo Aziz Bassane.

Ndayishimiye Richard ahanganye na Hakim Kiwanuka
Ndayishimiye Richard ahanganye na Hakim Kiwanuka

Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira hagati, imwe igaca inyuma ikarusha indi igatera udutero shuma, ariko bitagiraga umusaruro bitanga imbere y’izamu.

Ku munota wa 68 rutahizamu Cheick Ouatarra Djibril yavuye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC asimburwa na Mamadou Sy, utakoze ibyo yari ategerejweho ngo abe yatsinda, maze ku munota wa 83 Rayon Sports yanyuzagamo igatera umupira mwiza kurusha APR FC, na yo ikuramo Rukundo Abdourahman asimburwa na Adama Bagayogo, APR FC yongera gukuramo Denis Omedi na Nshimirinana Ismael Pitchou, ishyiramo Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan.

Impinduka zose abatoza bakoze ntacyo zatanze mu minota 90 y’umukino n’itanu y’inyogera, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0. Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza gufata umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41.

Indi mikino yakinwe ku munsi wa 20 wa shampiyona:

Kiyovu Sports 2-1 Marine FC

Rutsiro FC 2-1 AS Kigali

Vision FC 1-0 Amagaju FC

Muhazi United 1-1 Police FC

Etincelles FC 1-0 Gasogi United

Musanze FC 0-0 Bugesera FC

Umukino wahuje Mukura VS na Gorilla FC kuri iki Cyumweru, wahagaritswe n’imvura yaguye i Huye ku munota wa 60, Mukura VS ikaba yari ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Zuberi ku munota wa 41, kugeza ubu hakaba hatari hamenyekana igihe uzasubukurirwa.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka