Volleyball: Amakipe ya APR na Gisagara yegukanye Memorial Kayumba
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, mu rwunge rw’amashuri rya Butare (Groupe Scholaire Officiel de Butare) hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, aho amakipe ya APR VC mu bagore na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo, aribo begukanye ibikombe.

Ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 15, aho rihuriza hamwe imikino inyuranye mu byiciro bitandukanye abagabo n’abagore, gusa umukino wa Volleyball ukaba ari wo wiharira umwanya munini, aho muri aya marushanwa hitabira amakipe menshi yo mu Rwanda kandi akomeye.
Aha harimo ayo mu bagabo bakina mu cyiciro cya mbere no mu cya kabiri, abagore, abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza n’abakanyujijeho.
Ku nshuro ya 15 iri rushanwa ryakinwaga mu rwego rwo kwibuka padiri Kayumba Emmanuel, wari umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare ndetse akaba umukunzi w’uyu mukino by’umwihariko. Padiri Kayumba yitabye Imana muri 2009, kuva mu 2010 hatangizwa irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka.

Nyuma yo gushinga imizi kw’iri rushanwa, abaritegura bagiye bongeramo n’indi mikino nka Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball), Koga (Swimming) no gusiganwa ku magare (cycling).
Mu cyiciro cya volleyball ari nacyo kiba cyitezwe cyane, ikipe ya Gisagara VC, ni yo yegukanye iri rushanwa itsinze ikipe ya East African University Rwanda, ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC ni yo yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ikipe ya Kepler VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.
APR VC yegukanye iki gikombe nyuma y’iminsi mike yegukanye irushanwa ry’akarere ka gatanu mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Kenya Pipeline amaseti 3-1.



Ohereza igitekerezo
|