UNICEF yaburijemo igitaramo kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye ko hasubikwa igitaramo bivugwa cyateguwe kugira ngo hakusanywe inkunga izahabwa iri shami mu rwego rwo gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi w’Umunye-Congo, Gandhi Alimasi Djuna usanzwe uzwi ho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuye ko basabye abateguye iki gitaramo kugihagarika kuko tariki 7 Mata kizabera, ihura n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe abateguye iki gitaramo batiteguye guhindura itariki, bitandukanyije na bo ndetse kandi batazakira inkunga yabo kuko bizafatwa nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi w’Umunye-Congo, Gandhi Alimasi Djuna wamamaye nka Maître Gims mu bihe bitandukanye yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba bivugwa ko yateguye iki gitaramo tariki 7 Mata, agamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|