Volleyball: Dore impamvu ikoranabuhanga ryatinze gukoreshwa mu misifurire

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, yavuze ko impamvu yo kudakoresha ikoranabuhanga mu misifurire mu mwaka w’imikino 2024-2025, ari uko amakipe yose atashoboye gutanga umusanzu wasabwaga ariko yizera ko ryazakoreshwa mu 2025-2026.

Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël
Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël

Ibi Ngarambe yabivuye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, ubwo hagarukwaga ku mikino ya kamarampaka iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu, aho yavuze ko imisifurire mu mwaka usanzwe yagenze neza, akomoza no ku mpamvu ikoranabuhanga (Video Arbitration System) ryari kuyikoreshwamo ritakoreshejwe.

Ati "Imisifurire yagenze neza, nubwo bitakunze ko ikoranabuhanga rikoreshwa. Impamvu ritakoreshejwe ni uko amakipe yagombaga gutanga umusanzu ariko ntabwo yose yari yawutanga.Twizeye ko muri shampiyona y’umwaka utaha (2025-2026) izatangira mu kwezi k’Ukwakira 2025, tuzatangira kurikoresha."

Uyu muyobozi yavuze ko ariko nubwo ubu buryo bw’ikoranabuhanga butakoreshejwe muri uyu mwaka w’imikino, gusa bafite ikizere ko imisifurire izagenda neza mu mikino ya kamarampaka, nk’uko byagenze mu mwaka usanzwe (Regular Season).

Gahunda y'imikino ya kamarampaka
Gahunda y’imikino ya kamarampaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka