Uwatekerezaga gukizwa no gutura mu mahanga yahinduye umuvuno

Ku myaka 27, Shakila Uwineza yamaze gushinga uruganda rutunganya urusenda acuruza mu Rwanda, anatekereza kuzajya acuruza hanze yarwo. Byatumye ahindura imyumvire ku buryo atagitekereza gukizwa no kujya gutura mu mahanga, ahubwo no kujyanayo ibicuruzwa bye.

Urusenda atunganya
Urusenda atunganya

Iyi myumvire yayigize guhera mu mwaka ushize wa 2024, atangiye gutunganya urusenda mu buryo bugaragara, akaba akorera mu Karere ka Kamonyi. Yanyuze mu ngorane zirimo gutwita imburagihe, guhanga umurimo bitamworoheye no gushakisha amasoko. Umushinga we wamuhesheje inkunga muri Youth Connect, none yatangiye kubona ko inzozi ze zo kuba umukire azazigeraho.

Asobanura iby’inzira yo kugera aho ageze ubu ndetse n’intumbero afite, yateruye agira ati "Nk’undi mwana wese, nakuze numva nshaka kuzaba umuntu ukomeye. Nyamara niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, hari muri 2018, naje gusama inda."

Akomeza agira ati "Murabizi gutwita imburagihe ntabwo biba byoroshye. Abantu barakuvuga, n’umuryango wawe uba uwuteje ikibazo, cyane mama wawe bavuga ngo ese ka gakobwa kawe ... Ariko naravuze nti n’ubwo ntarangije ishuri, ngomba kuba wa muntu navuze, ukomeye."

Umwana we agize amezi atanu yiyemeje gusubira mu ishuri. Ishuri yararibonye, ariko akarifatanya no gukora muri resitora. Yigaga kugeza saa saba, hanyuma agahita ajya mu kazi. Icyakora ari hafi gukora ibizamini bya Leta akazi yabaye akaretse.

Arangije kwiga yafashe amafaranga yari yarazigamye agura akamashini gakora imitobe, hanyuma agasigira umukozi ajya gushaka akazi ko gucuruza mu iduka. Icyakora umukozi yakoze nabi, akajya akora imitobe itaryoshye nk’iyo yakoraga akihibereye, bizinesi irahomba.

Ati "Burya bizinesi utibereyemo ntikunda."

Yaje guhura n’umuntu biganye watunganyaga urusenda akarucuruza hanze y’u Rwanda, amusaba igitekerezo cy’ibyo yakora agatera imbere, amubwira ko ibyo azi ari ugutunganya urusenda, anamwemerera kubimwigisha.

Uwineza nta gahunda agifite yo kujya gutura mu mahanga
Uwineza nta gahunda agifite yo kujya gutura mu mahanga

Yatangiranye n’abakiriya babiri b’abanyamahanga, ariko akabona badahagije, nuko amaze kuzigama amafaranga ibihumbi 200 yiyemeza gukora rwinshi, ariko nanone abona icyo agomba guheraho ari ukubona isoko.

Ati "Nagiye gushaka isoko muri Simba Supermarket. Namaze ukwezi mbirukaho bararinyimye, bakavuga ngo ibi bintu byawe ni nde wabirya? Ngo ese ubundi tuguhaye isoko wakomeza kubitubonera igihe cyose tubishaka? Nti nzabishobora!"

Akomeza agira ati "Buri gitondo nabyukiragayo, uwo nasabaga isoko akambaza ngo ese noneho uje gukora iki? Nkamubwira nti nkora ibintu byiza, kandi ndashaka ko Abanyarwanda babimenya. Ngo ese hari abandi wabihaye? Ndamubwira nti barahari. Ambwira ibyo njya guhindura, ndagaruka akomeza kunaniza, ariko biza kurangira anyemereye. Icyo gihe yantumye uducupa 275."

Yari yaranze gushora muri iriya bizinesi ye menshi atarabona isoko, noneho aribonye abona gutangira gukora bya nyabyo, n’urusenda rwe rwarakunzwe.

Yaje kujya mu nama yari yatumijwe na Profemme Twese Hamwe, ahurirayo n’urungano, havamo umwe amugira inama yo kugana amarushanwa ya Youth Connect, ko yazayakuramo igishoro cyo kumufasha.

Ayitabiriye yabaye uwa mbere mu bagore, atsindira Miliyoni eshanu. Aya mafaranga yatumye yagura ibitekerezo ku buryo ubu afite intego yo kwagura ibikorwa bye, akagura amamashini yo kwifashisha, akava ku gukorana na supermarket z’i Kigali gusa kuko ubu akorana n’izirenga eshanu nini, akagemura no hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ati "Ku isoko ubu tuhafite Neza Chill kandi turateganya kuhakwirakwiza na
Neza Heat ndetse na Neza Chill Oil. Kampani nashinze yitwa Neza Ltd."

Ku bagitinya guhanga umurimo, cyane cyane urubyiruko, ati "Icyo waba uri cyo cyose, ikintu cyose kirashoboka. Muzarebe, abateye imbere bose baba barahereye hasi. Ukora akantu gatoya kakakuzamura. Ushobora kugerageza kuri kimwe kikanga, ukajya ku kindi kikaguhira."

Akomeza agira ati "Niba dushaka ubuzima bwiza mureke tubukorere, kuko nta kintu na kimwe cyoroshye. Tugomba gukura amaboko mu mufuka tugakora."

Asoza agita ati "Kera najyaga numva ko nshobora gukirira mu kujya hanze, mbikesha kubona Green card. Ariko ubu namaze kubona ko nzajya njyayo ntagiye gukoropa, ahubwo mbashyiriye ibicuruzwa biturutse mu Rwanda. Ntabwo navutse mu bakire, ariko ngomba kuba umukire."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka