Umugore n’umugabo baremewe kurebana akana ko mu jisho aho kurebana ay’ingwe
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Murabizi ko iyaba twagira ikiruhuko ku wa munani Werurwe, uyu munsi twari kuba takomerejeho, kuko itariki yahuriranye na weekend. Ubwo rero, kubifuriza uyu munsi si ugukabya.
Hari ikibazo cy’imbonezamubano maze iminsi mbona nkaba nifuza kukibasangiza kugira ngo mumbwire uko mubyumva.
Mwihangane nongere mbahe icyanditswe, mbibutse ahagira hati “Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira. Kugeza aho biba bikiryoshye, kandi buri wese yisangamo, n’iyo yaba adakozwa iby’itorero cyangwa iby’uwo ‘Kristo’.
Hepfo y’ibi rero, hahita hiyongeraho akandi kagira kati Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
Aha rero niho bitangira gushyuha, bamwe bakavuga uko bigomba gukorwa, abandi bakavuga uko bitagomba gukorwa, ariko icyanditswe kibanza hejuru cyo nta mpaka na busa kijya gitera.
Bamwe mu bemera ibi byombi ariko nabo, usanga bari mu mukino w’igi n’inkoko bakagira bati “Nabanze ankunde, mbone mugandukire, abandi nabo bati “natangandukira, ibyo kumukunda na we abyibagirwe.”

Ukuri ni uko gukunda ari byo biza mbere, ariko ibi si byo twatindaho, icyo dukwiye kwibukiranya ni uko umugore n’umugabo si abantu bakwiye guhora mu bushyamirane, kuko Imana iba yabahuje ngo bamarane umubabaro, bamarane irungu, buri wese ahe mugenzi we umunezero atabona ahandi, abone uwamubwira neza, akamwemera nk’intwari ye, n’iyo hanze bose baba bamwita imbwa.
Mu bitera amakimbirane, bigatuma umugabo n’umugore barebana ay’ingwe aho kurebana akana ko mu jisho, ni ukurangarira ku byo buri wese asaba mugenzi we, mbere y’uko areba ibyo we amugomba.
“Ndavuga ukansubiza nta soni!” uwo ni umugabo ubwira umugore, amwibutsa ko agomba kuganduka, kandi ubwo na we imvugo yakoresheje, urukundo rurimo ruragerwa ku mashyi.
Aha ngaha nyine haba harimo no kwirengagiza ko niba mugenzi wawe agira amarangamutima, nawe uri umuntu, uriho, utari igiti, amenye ko mwese mushobora kubabara, kurakara, kurira, n’ibindi.
Ubwo rero na none ku rundi ruhande, haracyari ubushyamirane bwo kuvuga ngo ‘nakoze byinshi, erega sinabihemberwa, none wowe uraza ukigira kuri tereviziyo, ukagereka akaguru ku kandi.”
Ukuri kw’ibi, ni uko amazi yabaye magari bamwe muri twe ntitubimenye, tukaba tuzi ko uwo twashakanye agomba kudukorera byose, ariko, tukirengagiza ko, niba cyera yaranabishoboraga, uyu munsi ntibyakunda.
Nawe se, mugenzi wawe akurusha gukora akazi kenshi. Mbese nataha ukamwongerera n’ako mu rugo, ak’abana, abakozi, igikoni n’ibindi, azabona ate umwanya n’imbaraga zo kukureba akana ko mu jisho?

Abo dushima ni ba bandi baza, umwe yakora A, undi na we agakora B, umwe yaca I Buryo undi akagaruka I Bumoso, bagahurira hagati, imvune bakazigabana.
Ese ntibibabaje kubona ku kazi umuntu agira inshingano ashinzwe, ariko mu rugo ugasanga akazi kamwe karaharirwa umwe, kandi mwembi mwavunitse kimwe?
Hari rero akantu bavuga ngo umugoroba umugabo ajya gushaka inshuti z’umuryango, aho ajya guhura na bagenzi be basangira agacupa.
Ibyo ntitubitindeho ariko icyo tuvuga aha, niba umugore yakwiga imirimo runaka akayimenya, si byiza ko umugabo na we yaheranwa no kuvuga ngo ‘sinzi guteka, sinzi kumesa, yewe habe no koza ibikoresho byo mu gikoni, ibyombo. Hari n’aho umugabo ananirwa guterura no kuhagira umwana yibyariye.
Umuntu yumvise ko ari ikinegu kuba adafasha mugenzi we imirimo, kugira ngo amuhe akanya ko kumureba akana ko mu jisho, ibi byose byakunda, yabyiga na we akajya mu murongo na mugenzi we, igihe cyose bikozwe mu izina ry’urukundo.
Icyakora na none hari ikindi kintu kitari cyiza. Hari aho usanga abantu bagira inama bagenzi babo bati “mwitware gutya, mwihagarareho, ntibakabasuzugure, dore ntibashoboye iki, twese turareshya tugomba gutegekana…

Mu rugo si ngombwa ko umugabo n’umugore bamaranira kuba umwami n’umwamikazi, kuko Imana ibyo yarabibahaye. Iyo bavuga ngo ni nde utegeka hano, baba bibwira, kuko buri wese azi icyo agomba gukora.
Uwavuga ibi yagira byinshi, cyangwa akemeranya na bamwe abandi bakagira bati “vuga uvuye aho”, ariko muri bya byanditwe nkuramo nkabaha, bagira bati Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo ni ukuli.Umugore n’umugabo baremewe kurebana akana ko mu jisho.Nta kintu cyiza nko kubana neza n’uwo mwashakanye.Niko imana yabishatse,nubwo benshi batabyubahiriza.Abo batabyubahiriza,kandi nibo benshi,bituma bagira ubuzima bubi.Iteka iyo ukoze ibinyuranye n’ibyo imana idusaba,nta kabuza ugira ibibazo mu buzima.